Perezida Kagame na Jeannette Kagame bitabiriye inama ya CEEAC ibera muri Gabon (Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bari mu gihugu cya Gabon aho bitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bwa Afurika yo Hagati (CEEAC).

Iyi nama iza gutangira kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016, arabera i Libreville muri Gabon ihuze abakuru b’Ibihugu na za guverinoma biri mu Muryango wa CEEAC.

Biteganyijwe ko abitabiriye iyi nama bazaganira ku bibazo byugarije amahoro n’umutekano mu karere ka Afurika yo hagati.

Iyi nama ngo izasuzuma imiterere ya politiki n’umutekano muri aka karere, hakazibandwa cyane ku bibazo by’umutekano biri muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), muri Centrafrique, mu Burundi no kurwanya Boko Haram mu bihugu bya Cameroun na Tchad.

Kuwa 17 Kanama uyu mwaka, ni bwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yashyikirije Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba ari na we muyobozi wa CEEAC impapuro zemeza ko u Rwanda ruwusubiyemo nyuma yuko rwari rwarawikuyemo muri 2007.

CEEAC yashinzwe mu 1983 ifite inshingano zo kunoza ubufatanye no kwishyira hamwe kw’Afurika yo hagati, yari igizwe n’ibihugu 10 birimo Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Équatoriale, Congo Brazzaville, Sao Tomé Principe na Tchad.


Louise Mushikiwabo na Madamu Jeannette Kagame bari mu bitabiriye iyi nama

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo