Perezida Kagame na Jeannette Kagame bari i Marrakech mu nama ku mihindagurikire y’ikirere

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari i Marrakech muri Maroc aho bitabiriye inama ku mihindagurikire y’ikirere.

Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2016, ni bwo Perezida Paul Kagame na Madamu we,Jeannette Kagame, bageze muri Maroc aho bitabiriye inama ya 22 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere yiswe COP 22.

Iyi nama yatangiye Kuwa 7 Ugushyingo 2016 ikazasozwa kuwa 18 Ugushyingo,yitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye baturuka mu bihugu 195 byashyize umukonoku masezerano y’umuryango w’abibumbye ajyanye no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe yashyiriweho umukono i Pari mu Bufaransa.

Ni inama yitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye bakaba bamaze iminsi baganira ku buryo bwa guhangana n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere n’ingamba zafatwa mu rwego rwo kugabanya igipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe bw’isi kikagera munsi ya dogere 1,5.

Kuva kuri uyu wa 15 Ugushyingo, Abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama barahuza ibitekerezo byabo ku ngingo y’uburyo hajya haboneka miliyari 100 z’amadolari buri mwaka yo gufasha ibihugu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Ubu ni ubwa kabiri Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Maroc muri uyu mwaka ndetse uru ruzinduko rukurikiye urwo umwami wa Maroc Mohammed V aherutse kugirira mu Rwanda.



Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo,(hagati) na we yitabiriye iyi nama

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo