Perezida Kagame na Dlamini-Zuma bahawe ibihembo by’abaharaniye uburinganire

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Dr. Nkosazana Dlamini-Zuma Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’ubumwe bwa Afurika ni bo bahawe ibihembo bizwi nka "Gender Champions Award" bihabwa abantu b’indashyikirwa mu gushimangira ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’umugore.

Nyuma yo guhabwa iki gihembo n’ihuriro Nyafurika riharanira iterambere ry’Abagore, African Women Movements, Perezida Kagame yatangaje ko azakomeza guharanira gutwara iki gihembo.

Perezida Kagame yagize ati: "Iki gihembo kirantera imbaraga zo gukomeza urugamba rwo guteza imbere umugore mu Rwanda no muri Afurika kuko kuri njye guteza imbere umugore n’inko guharanira uburenganzira bwose bw’ibanze bwa muntu, abagore ntabwo bagomba kwitwa abahora inyuma mu gikari ahubwo bagendana n’abagabo muri byose, Iyo abagore bahawe uburenganzira bwabo busesuye, bidufasha gutera imbere twese hamwe"

Dlamini-Zuma yashimiye Perezida Kagame ku kuba ari urugero rwiza mu guharanira uburinganire ndetse no kuba yarabohoye u Rwanda akaruha abanyarwanda.

Dlamini-Zuma yabwiye Perezida Kagame ati :"Uri urugero kuri twese mu guharanira iterambere ry’umugore, turagushimira ko wumva ko hatabaho ubwigenge bw’abagabo hatabayeho n’ubw’abagore. Wabohoye u Rwanda kandi urugira urw’Abanyarwanda bose ntawe uhejweIgihe Isi yose yari yatereranye u Rwanda, wowe wafashe iyambere ubohora igihugu"

Perezida Kagame kandi yongeye guha ikaze abatabira inama ya 27 ya Afurika yunze ubumwe ababwira ko Afurika ari umuryango umwe ati: "Mwese murisanga mu Rwanda, Africa turi umuryango umwe"

U Rwanda rurakira inama ya Afurika yunze ubumwe itangira kuri iki cyumweru tariki ya 10 ikazasozwa tariki ya 18 Nakanga 2016.

Guharanira uburenganzira bw’abagore ni kimwe mu ngingo zizibandwaho cyane muri iyi nama.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo