Kwamamaza

Politiki

Perezida Kagame na Benjamin Netanyahu bagaragaje icyakuraho abahakana Jenoside

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Perezida Kagame na Benjamin Netanyahu bagaragaje icyakuraho abahakana Jenoside

Perezida Paul Kagame na Netanyahu bagaragaje ko kugaragaza ukuri kwa Jenoside zagwiririye ibi bihugu byazakuraho abantu bayihakana

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Israel Benjamin Netanyahu, bagaragaje ko kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’iyakorewe abayahudi ari kimwe mu bizakuraho ikibazo cy’abantu bahakana izo Jenoside bakomeje kugaragara hirya no hino ku isi.

Ibi aba bayobozi bombi babitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 6 Kamena 2016, mu ruzinduko rw’umunsi umwe Minisitiri w’intebe wa Israel na Madamu we bagirira mu Rwanda.

Ibi bihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano ukomeye ndetse n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, ndetse kandi bikaba binahuriye ku mateka atari meza aho ibi bihugu byombi byashegeshwe na Jenoside yaba iyakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse n’iyakorewe abayahudi hagati y 1941 n’1945.

Muri iki kiganiro, aba bayobozi bavuze ko abahakana Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abahakana ubwicanyi ndeka kamere bwakorewe abayahudi batazabura, gusa ngo icyangombwa ni ugushyiraho uburyo buboneye bwo kubakumira.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, yavuze ko ibihugu byose bikwiye kurwanya ingengabitekerezo ihembera urwango mu bantu ndetse no kumenya kwigira mu rwego rwo kwirinda ko hagira ababyuririraho bakaba bahakana izi Jenoside zagwiririye ibi bihugu byombi.

Yagize ati “Guhakana (Jenoside) biriho ariko icya mbere ni ugutuma abantu bamenya amateka ya nyayo, bamenya ibyabaye. Ikindi ni ugukumira twivuye inyuma poropaganda ihembera urwango, ndetse kandi ikindi kinakomeye ni ukumva ko nta wundi muntu uzakurwanirira mu gihe utirwaniriye ubwawe. Intambara twanyuzemo zatwigishije ko dufite ubushobozi bwo kwirwanaho ubwacu.”

Minisitiri w’intebe Netanyahu yavuze ko ibyo ibihugu byombi byaciyemo byabasigiye isomo rikomeye ryo kumva ko akaga banyuzemo katazongera kubaho mu minsi iri imbere.

Ibi kandi byashimangiwe na Perezida Kagame wavuze ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwo kwigisha abantu bahakana izi Jenoside kugira ngo bamenye ukuri ndetse binafashe kwirinda ko amahano yagwiririye ibi bihugu yakongera kubaho ukundi.

Yagize ati “Tugomba gushyiraho uburyo bufatika bwo gukumira ibyo byose, tugomba guhangana nabyo. Uburyo bwiza bwo guhangana nabyo nkuko nabivuze ni ugukomeza kwiyubakamo ubushobozi bwo guhangana n’abahakana (Jenoside). Tugomba kwiyubakamo ubushobozi butwumvisha ko tudashobora kongera kugira abantu bakora Jenoside, tugomba kumenya neza ko Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abayahudi itazongera kubaho ukundi haba mu bihugu byacu.”

Uretse kuba ibi bihugu bisangiye amateka mabi, igihugu ca Israel gisanzwe gitera inkunga u Rwanda mu bijyanye n’ubuhinzi ndetse no mu zindi nzego, gusa mu ruzinduko Minisitiri w’intebe w’iki gihugu yagiriye mu Rwanda, ngo abaka yemeranyijwe na Perezida Kagame ko bagiye kongera inzego bafatanyamo n’u Rwanda aho bagiye gushyira ingufu mu guteza imbere ikoranabuhanga, kongerera ubushobozi abaturage n’ibindi.

Uru ruzinduko rwa Netanyahu kandi rusize ibihugu byombi bishyize umukono ku masezerano yemerera abayobozi bakuru kwinjira muri ibi bihugu nta Visa isabwe.

Nyuma yo gusura u Rwanda, Minisitiri w’Intebe Netanyahu na Madamu barakomereza uruzinduko rwabo mu gihugu cya Ethiopia.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza