Kwamamaza

Politiki

Perezida Kagame mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Mozambique

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Perezida Kagame mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Mozambique

Perezida Kagame yageze muri Mozambique yakirwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Mozambique Oldemiro Baloi

Perezida Paul Kagame ari mu gihugu cya Mozambique kuva kuri uyu wa 24 kugeza kuwa 25 Ukwakira 2016 mu ruzinduko rugamije kunoza imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yamaze kugera mu gihugu cya Mozambique mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri aho yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Mozambique Oldemiro Baloi.

Muri uru ruzinduko Perezida Kagame yaherekejwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Kanimba Francois n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) Francis Gatare ndetse na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wagezeyo kuwa 23 Ukwakira 2016.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, avuga kuri uru ruzinduko yagize ati: "Ndi muri Mozambique kubw’impamvu z’uruzinduko rwa Perezida Kagame. Nanejejwe n’ibihe nagiranye n’umuryango w’Abanyarwanda baba i Maputo"

Yakomeje agaruka kuri uru ruzinduko avuga ko rugamije kunoza imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi.

Ati: "Uruzinduko rw’akazi rwa Perezida Kagame muri Mozambique kuva kuwa 24 kugeza 25 Ukwakira ruzigirwamo ingingo nyinshi zijyanye no kunoza imikoranire nko mu buhinzi, uburobyi, n’ibikorwa remezo, ubutabera n’ibindi."

Ikinyamakuru Club of Mozambique.com cyandika ku bukungu n’ishoramari na cyo cyanditse kuri uru ruzinduko aho cyo cyagarutse cyane ku kiganiro Perezida Kagame azatanga kuwa 25 Ukwakira 2016 cyerekeye uruhare rw’urwego rw’abikorera mu Rwanda mu guteza imbere igihugu.

Ni ikiganiro azatangira mu cyumba cy’inama kizwi nka Joaquim Chissano International Conference Centre, giherereye mu murwa mukuru wa Mozambique (Maputo).

U Rwanda ni igihugu kimaze kubaka amateka meza mu guteza imbere no koroshya ishoramari kuko kiri ku mwanya wa 62 ku rutonde rw’ibihugu 189.

Ibi ni byagaragajwe ku rutonde ruheruka gushyirwa ahagaragara rw’ibihugu bihiga ibindi mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari (Doing Business Ranking).

Ikiganiro Perezida Kagame azatanga muri Mozambique rero ngo ni umugisha ukomeye ku bashoramari, inzobere mu ishoramari, abanyamakuru n’abanyeshuri biga iby’ishoramari muri Mozambique.

Igihugu cya Mozambique ni kimwe mu bihugu birimo abanyarwanda benshi bahari ku mpamvu zitandukanye.


Oldemiro Baloi (uri ibumoso bwa Perezida Kagame) ni we wakiriye itsinda ry’abanyarwanda ryaherekeje Kagame

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza