Perezida Kagame yamaze gusesekara i N’Djamena muri Tchad

Kuri uyu wa mbere tariki 8 Kanama 2016, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yamaze kugera i N’Djamena muri Tchad aho yitabiriye mu muhango w’irahira rya Idris Déby Itno uherutse gatorerwa manda ya gatanu.

Amatora y’uyu muyobozi usanzwe unayobora umuryango wa Afurika yunze ubumwe, yabaye muri Mutarama uyu mwaka, aho yatowe ariko iyi manda yatorewe ikaba itaravuzweho rumwe aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinja kwiba amajwi ndetse ngo bakaba bari no gutegura ibirego byamukura ku butegetsi.

Perezida Idriss Deby yatangiye kuyobora Tchad mu mwaka w’1990.

Mu matora yabaye muri Mutarama uyu mwaka, Deby yatsinze amatora ku majwi 61.5%.

Uretse Perezida Kagame, biteganyijwe ko abandi bayobozi bakuru bategerejwe muri uyu muhango barimo Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa Jean-Yves Le Drian, Perezida wa Benin, Patrice Talon; Perezida wa Burkina Faso, Rock Mark Kabore; Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni ; uwa Guinea Equatorial, Theodoro Obiang Nguema Mbasogoamong, Mohammud Buhari wa Nigeria n’abandi.

Perezida Kagame yitabiriye uyu muhango nyuma y’inshuro ebyiri Perezida Idriss Deby Itno asuye u Rwanda muri uyu mwaka, aho ubwa mbere yaje mu Rwanda muri Kamena aje kureba aho imyiteguro y’inama ya AU igeze, ndetse akaba yaranitabiriye inama nyir’izina yabaye muri Nyakanga uyu mwaka.

Gusa n’ubwo Perezida Deby ari burahire, mu bice binyuranye by’iki gihugu cyane mu murwa mukuru wibasiwe n’imyigaragambyo ikaze yamagana Perezida Deby ndetse kuri iki cyumweru ikaba yanaguyemo umuturage.

Kuva kuri iki cyumweru, abashinzwe umutekano bitwaje intwaro zikomeye bashyizwe mu bice by’umurwa mukuru ngo bahangane n’abari kwigaragambya.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo