Kwamamaza

Politiki

Perezida Kagame yakiriwe muri Gabon mu ruzinduko rw’akazi

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Perezida Kagame yakiriwe muri Gabon mu ruzinduko rw’akazi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Libreville muri Gabon mu ruzinduko rw’akazi aho yakiriwe na mugenzi we wa Gabon Ali Bongo Ondimba ku kibuga cy’indege

Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2016, Perezida Kagame yasuye igihugu cya Gabon aho agiye kumara iminsi ibiri mu ruzinduko rw’akazi rugamije kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Akigera ku kibuga cy’indege cya Libreville, Perezida Paul Kagame yakiriwe na Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba yatangaje ko ashimishijwe bikomeye no kwakira Perezida Kagame anakomoza ku ntego y’uru ruzinduko.

Bongo Ondimba yagize ati: "Nishimiye kwakirana ibyishimo byinshi umuvandimwe wanjye akaba n’isnhuti yange Paul Kagame mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Ni umwanya wo gushimangira umubano wacu n’u Rwanda mu by’ubukungu, ikoranabuhanga, ubuhinzi, n’ibidukikije"

Ni uruzinduko rwa gatatu Perezida Kagame agize muri iki cyumweru nyuma yo gusura igihugu cya Mozambique na Congo-Brazza Ville aho yari ari ejo kuwa 27 Ukwakira 2016.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza