Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Djibouti

Perezida Paul Kagame n’umufasha we bari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Djibouti.

Twitter ya Prezidansi, ahangana saa yine zo kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko Perezida Kagame na madamu baamaze kugera mu gihugu cya Djibouti.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ruje nyuma y’urwo Perezida wa Djibouti Ismael Omar Guelleh yagiriye mu Rwanda muri Werurwe umwaka ushize.

Mbere yo gusoza urwo ruzinduko umwaka ushize, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ubutwererane.

Umubano hagati y’u Rwanda na Djibouti si uwa none kuko mu mwaka wa 2013 Leta ya Djibouti yari yahaye Leta y’u Rwanda ikibanza gifite ubuso bungana na hegitare 20, ikibanza kiri ku cyambu cyo muri Djibouti.

Umwaka ushize Leta y’u Rwanda nayo yageneye Djibouti hegitari zigera mu icumi(10) mu cyanya cyagenewe inganda I Masoro mu Karere ka Gasabo.

Inkuru bijyanye:U Rwanda na Djibouti bahanye ibibanza, banasinya amasezerano y’ubufatanye

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo