Kwamamaza

Politiki

Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Isiraheli

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Isiraheli

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame bari mu gihugu cya Isiraheli mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Kuri iki cyumweru nibwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze mu gihugu cya Isiraheli mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ibiri.

Muri uru ruzinduko, biteganyijwe ko Perezida Kagame azahura na Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu na Perezida w’iki gihugu Reuven Rivlin.

Perezida Kagame asuye iki gihugu nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’Intebe wa cyo Benjamin Netanyahu yagiriye mu Rwanda kuwa 6 Nyakanga 2016.

U Rwanda rwashimangiye urukundo rukunda Isiraheli ubwo rwagaragaza ko rudashyigikiye umwanzuro w’akanama k’umutekano ka Loni ngo wacuzwe ku nyungu za Palestina wahamagariraga igihugu cya Isiraheli gusubirana imbibi cyahoranye mu 1967 aho igice kimwe cy’iki gihugu cyari kujya mu maboko ya Palestine.

Perezida Kagame ni we muyobozi uyobora igihugu cyo muri Afurika wenyine wabashije kwitabira inama ihuza abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) na Isiraheli yabereye i Washington DC hagati yo kuwa 26 na 28 Werurwe 2017, ni inama itegurwa n’umuryango AIPAC (American Israel Public Affairs Committee).

Muri iyi nama Kagame yashimangiye ko u Rwanda ari inshuti ya Isiraheli aho yagize ati: "Umubano w’u Rwanda na Isiraheli ni ntamakemwa."

Umubano w’u Rwanda na Isiraheli watangiye nyuma gato yuko u Rwanda rubona ubwigenge mu 1962 ariko uza gukomwa mu nkokora mu 1973. Mu 1994, uyu mubano wongeye kuzahurwa ndetse u Rwanda rwohereza ambasaderi muri iki gihugu ariko nyuma ambasade iza gufungwa nyuma y’imyaka itandatu ku mpamvu z’ubushobozi buke.

Ambasade yongeye gufungurwa muri 2015 ndetse u Rwanda rwoherezayo Col. Joseph Rutabana ngo arubere ambasaderi muri iki gihugu ari na we ukiruhagarariye yo na magingo aya.


Abayobozi muri Isiraheli bakiranye urugwiro Perezida Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza