Perezida Kagame ari mu ruzinduko muri Congo Brazzaville

Perezida Kagame ubwo yakiraga Perezida Nguesso umwaka ushize

Kuri uyu wa Kane Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Congo Brazzaville.

Nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Itumanaho n’itangazamakuru muri icyo gihugu Thierry Moungalla abicishije kuri Twitter, Perezida Kagame yageze i Brazzaville mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Yaherukaga gusura iki gihugu muri Gashyantare mu mwaka wa 2013.Perezida Sassou Nguesso nawe aheruka gusura u Rwanda mu Ukuboza umwaka ushize, ndetse yanagarutse ubwo yitabiraga inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Hashize iminsi mike u Rwanda na Congo Brazzaville bishimangiye umubano basanganywe, aho muri Nyakanga uyu mwaka abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ku mpande zombi basinye amasezerano y’ubufatanye.

Ayo masezerano agamije iterambere ry’ubukungu nk’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere, ubuhinzi n’ubworozi.

Uretse ubukungu u Rwanda na Congo Brazzaville bizafatanya mu guteza imbere ikoranabuhanga n’itumanaho, ubukerarugendo, uburinganire, imiturire ndetse n’ubutabera.

Muri Kanama uyu mwaka kandi u Rwanda rwafunguye ku mugaragaro Ambasade muri Congo Brazzaville.

Ubwo iyi ambasade yafungurwaga ku mugaragaro, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, yavuze ko kugira ngo iyi Ambasade ibe ifunguwe byahawe ingufu n’umuhate abakuru b’ibihugu byombi bashyize mu gushimangira no geteza imbere umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo