Perezida Kagame arageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Djbouti

Ku munsi wa Kabiri w’uruzinduko rwe mu gihugu cya Djibouti, Perezida Paul Kagame arageza ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu kuri uyu wa Gatatu.

Ni mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Kabiri rugamije gutsura umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Djibouti, Omar Guelleh, hasinywa amasezerano y’ubufatanye ndetse banatanga ikiganiro ku banyamakuru.

Hasinywe amasezerano atanu arimo iby’ingendo zo mu kirere hagati y’ibihugu byombi, ajyanye n’iterambere ndetse n’umutekano w’ishoramari n’ajyanye n’ubufatanye mu ikoranabuhanga.

Hasinywe kandi amasezerano yo gukuriraho ikiguzi cya visa abadipolomate ndetse n’abafite pasiporo za serivisi hamwe n’ajyanye no gushyiraho komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi.

Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko umubano w’ibihugu byombi ugomba kurenga ibiri mu masezerano yasinywe, ahubwo hakarebwa no ku zindi ngeri zifitiye inyungu ibihugu byombi.

Yavuze ko bazakomeza gufatanya hagamijwe kwigaragaza mu ruhando rw’Akarere ndetse no kugendana n’amavugurura Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushaka kugirango urusheho gutera imbere.

Perezida Guelleh na we yasabye ko harebwa no ku zindi ngeri z’ubufatanye zitaratezwa imbere, nko gutwara abantu n’ibintu ndetse no koroshya urujya n’uruza rw’abantu hagati y’ibihugu byombi byakorwa.

Perezida Guelleh na we muri Werurwe umwaka ushize yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.Muri uwo ruzinduko hasinywe amasezerano atandukanye y’ubufatanye ari nayo shingiro ry’andi ari kugenda asinywa, ndetse ubuyobozi bw’ibyambu bya Djibouti nabwo icyo gihe bwasinyanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere amasezerano .

Ibi bihugu kandi bisanzwe bikorana dore ko byose bifite ingabo mu mutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba ushinzwe gutabara aho rukomeye, akenshi imyitozo yawo ikaba ikunze no gukorerwa muri Djibouti.

Abanyarwanda bagera kuri 30 baba muri Djibouti, bakaba bakora nk’inzobere mu mirimo itandukanye mu bigo bya gisirikare muri icyo gihugu, harimo n’abarimu batatu b’abanyarwanda bamaze imyaka isaga 30 baba muri icyo gihugu.

Uretse kugeza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko, Perezida Kagame aranasura icyambu cya Doraleh kiri mu burengerazuba bw’umujyi mukuru Djibouti.

Perezida Kagame na Madamu baraye bakiriwe ku meza na Perezida Guelleh n’umufasha we


Amafoto: Perezidansi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo