Perezida Kagame agiye kwakira abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba Afurika

Ubwo Kagame yakiraga itsinda ry’impuguke zimufasha muri raporo y’amavugurura ya AU

Kuri iki Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2017 Perezida Kagame azakira abaminisitiri 54 b’ububanyi n’amahanga muri Afurika ndetse n’abahagagariye ibihugu byabo mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU).

Iyi nama izaba igamije kuganira ku mavugurura akenewe muri AU, kugirango uwo muryango urusheho gutera imbere no kwihaza mu bushobozi nkuko itangazo Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yashyize hanze ribigaragaza.

Muri Nyakanga umwaka ushize, nyuma y’inama y’abakuru b’ibihugu bigize AU yabereye i Kigali, Perezida Kagame yahawe inshingano na bagenzi be zo gutegura amavugurura akenewe muri Komisiyo ya AU.

Muri Mutarama uyu mwaka, Addis Abeba muri Ethiopia Kagame yagejeje ku bakuru b’ibihugu bagenzi be raporo y’amavugurura akwiye gukorwa muri AU kugirango irusheho gutera imbere.

Ayo mavugurra AU ikeneye ni ajyanye n’uburyo Afurika yashyira hamwe n’uburyo ubufatanye bwayo n’amahanga bwarushaho gutera imbere, uburyo yakwishakamo ubushobozi, ndetse n’uburyo ubucuruzi bwa Afurika bwakorwa neza kandi mu mucyo.

Umushinga wo kuvugurura AU, Perezida Kagame yawufashijwemo n’inzobere zitandukanye zirimo, Amina J. Mohammed, Umunyamabanga wa Loni wungirije , akaba yarahoze ari na Minisitiri w’Ibidukikije muri Nigeria, Dr Donald Kaberuka, wahoze ayobora Banki nyafurika itsura Amajyambere ; Strive Masiyiwa, Umuyobozi mukuru wa Econet Wireless; Tito Mboweni, wahoze ari Guverineri wa Banki nkuru y’ubwizigame ya Afurika y’Epfo; Dr Carlos Lopes, Umunyamabanga wa Loni ushinzwe komisiyo y’ubukungu muri Afurika, Cristina Duarte, Wahoze ari Minisitiri w’imari n’igenamigambi wa Cap Verte,; Vera Songwe,Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubukungu bwa Afurika na Dr Acha Leke, umufatanyabikorwa w’Imena wa sosiyete McKinsey & Co.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo