Pelezida wa Palestine yashyize u Rwanda mu maboko ya Nyagasani

1

Perezida wa Palestine Mahmous Abbas ashyira umukono ku butumwa yageneye u Rwanda bwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994

Mu butumwa yatangiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, Perezida wa Palestine Mahmous Abbas yavuze ko ababajwe cyane n’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi ariko ashimishwa nuko Rwanda rurimo gutera imbere arangije arusabira umugisha ku Mana ndeste anarushyira mu biganza byayo.

Ubwo yari ageze mu Rwanda kuri uyu wa 16 Nyakanga, aje kwitabira inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ku ikubitiro Perezida wa Palestine Mahmous Abbas yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu rwego rwo kwibuka no guha agaciro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu butumwa bwihariye yatangiye kuri uru rwibitso, Perezida Abbas yavuze ko aterwa agahinda cyane n’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Yagize ati: “Uyu munsi dutewe intimba no kwibuka abazize Jenoside yabaye mu myaka 22 ishize, mu izina ryanjye, iry’igihugu cya Palestine n’abaturage bacyo, twifatanyije mu kababaro na Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda n’abanyarwanda .”

Yakomeje agira ati: "Mu gihe dusaba Imana gufasha abaruhukiye muri uru rwibutso kuruhukira mu mahoro, twese twizeye ko u Rwanda ruzahabwa umugisha mu gihe kizaza nyuma y’ubwicanyi ndengakamere bwahakorewe, ikabaha demukarasi ,iterambere, ubufatanye, guaha abagore ijambo muri politiki n’ubukungu ndetse n’iterambere kandi ikabiha n’umugabane dukunda wa Afurika"


Perezida Abbas yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

Mu gusoza ubutumwa bwe Perezida Abbas yabaye nk’usoza isengesho maze ashyira u Rwanda n’abanyarwanda mu burinzi bwa Nyagasani.

Yasoje ubutumwa bwe agira ati: "Imana irinde u Rwanda n’abaturage barwo kandi ikomeze umutekano warwo, ubusugire n’uburumbuke"

Perezida Mahmous Abbas yaje mu Rwanda kwitabira inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe irimo kubera i Kigali kuva kuwa 10 Nyakanga 2016 ku butumire bw’uyu muryango.

Jean Paul NIYITANGA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Aba bashyitsi babiri banteye impungenge ntibadutere umwaku n amakimbirane bahorana. Ndavuga Netanyahu na Mouhamoud Abbas

Tanga Igitekerezo