Kwamamaza

Politiki

Papa Francis yasabye imbabazi kubw’uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe

kuya

na

Editor
Papa Francis yasabye imbabazi kubw’uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe abatutsi

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Papa Fransis byagarutse ku ruhare Kiliziya gaturika yagize mu mateka yaranze u Rwanda yaje no kuruganisha muri Jenoside yakorewe abatutsi maze Papa Francis asaba imbabazi ku byaha byaranze kiliziya mbere ya Jenoside no muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Ni ibiganiro byabereye i Vatican kuri uyu wa 20 Werurwe bihuza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi Papa Francis.

Perezida Kagame yari kumwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda aho ibi biganiro byagarutse ku ruhare rwa Kiliziya gatulika mu mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Perezida Kagame yagaragarije Papa Francis uburyo abihayimana n’ibigo byabo bafatanyije n’abakoloni babibye urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda aribyo byabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaguyemo abarenga miliyoni anamugaragariza uburyo no muri iki gihe, hagaragara ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside bari muri kiliziya ndetse hakaba hari n’abakekwaho uruhare muri yo bagikingiwe ikibaba na bimwe mu bigo bya Kiliziya.

Radio Vatikani yatangaje ko Papa Francis yasabye imbabazi kubera ko abayoboke ba kiliziya barimo abapadili n’abandi bayoboke bateshutse ku nshingano bakijandika mu bikorwa byo kubiba urwango no gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Papa Francis kandi yasabye imbabazi kubera intege nke kiliziya yagaragaje bigatuma isura yayo ihindana. Yavuze ko izo mbabazi asabye yizeye ko zizahindura amateka kandi bikaba igihamya cy’uko aha agaciro ikiremwa muntu.

Itangazo Vatikani yashyize ahagaragara harimo amagambo ya Papa Francis agaragaza agahinda aterwa nuko Kiliziya yijanditse muri Jenoside. Yatangaje ko yifatanyije n’abayirokotse n’abandi bakomeje kubaho mu buzima bugoye kubera ingaruka za Jenoside.

Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye, Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko impande zombi zaganiriye ku guhuza imyumvire ku ruhare Kiliziya Gatulika yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi no mu mateka yabanjirije Jenoside ari nayo bayaye intandaro yayo.

Mushikiwabo yagize ati: "Inama y’uyu munsi yaranzwe no kubwizanya ukuri n’ubwubahane, ni intambwe nziza mu mubano hagati y’u Rwanda na Kiliziya ushingiye ku kubwizanya ukuri no guhuza imyumvire ku mateka y’u Rwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Biradufasha kubaka ubwumvikane hagati y’abanyarwanda na Kiliziya gatulika"

Mushikiwabo yakomeje agira ati: "Perezida Kagame na Papa Francis baganiriye ingingo zitandukanye ku mibanire y’u Rwanda na Vatican, Perezida yagarutse ku ruhare rwa Kiliziya mu iterambere ry’u Rwanda cyane cyane mu nzego z’uburezi no mu buzima"

Intabwe u Rwanda rumaze gutera mu bwiyunge no mu iterambere ry’ubukungu na yo yagarutsweho cyane cyane ku kuba abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abayikoze basabye imbabazi bakaba babanye neza kandi kiliziya gatulika nayo ikaba yaragize uruhare muri ubwo bwiyunge no mu komora ibikomere by’abarokotse.

Aba bayobozi bombi bagarutse ku mibanire y’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo cyane cyane ku ngingo z’umutekano no gukumira amakimbirane ndetse anagaruka ku mibereho y’impunzi zikeneye ubufasha haba ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Kagame na Papa Francis kandi baganiriye ku kibazo cy’impunzi ziri kwiyongera kubera ibibazo bya politiki n’amakimbirane ari hirya no hino ku isi.

Ni kenshi u Rwanda rwagiye rugaragaza ko Kiliziya yagize uruhare rugaragara muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko Kiliziya igenda iseta ibirenge mu kwemera uru ruhare no kubisabira imbabazi.
IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza