ONU yemeje ko impunzi z‘Abanyarwanda zigomba gutaha bitarenze 2017

Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu bicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda bemeranyije gukora ibishoboka izo mpunzi zigataha mu gihugu cyazo bitarenze Ukuboza 2017.

Byemerejwe kuri uyu wa Gatanu mu biganiro ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) n’ibihugu bya Afurika ndetse n’intumwa z’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bagiranye ku gushaka ibisubizo birambye ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda.

U Rwanda rwashyizeho Ukwezi k’Ukuboza 2017 nk’igihe ntarengwa cyo kuba impunzi z’Abanyarwanda zahunze hagati ya 1959 na 1998 zatashye mu gihugu cyangwa zigashaka ibyangombwa bizemerera kuguma mu bihugu zirimo, bitaba ibyo zigakurirwaho sitati yo kwitwa impunzi.

Intumwa z’ibihugu byari byitabiriye ibyo biganiro zose zashimye icyemezo cy’u Rwanda cyo gucyura impunzi, ziyemeza kurufasha ngo bizagerweho.

Ikinyamakuru Reliefweb kivuga ko intumwa z’u Rwanda zatangaje ko impunzi zizatahuka zizafashwa gusubira mu buzima busanzwe no gusangizwa amahirwe ari mu gihugu.

Ibihugu nabyo byiyemeje gukomeza gushishikariza izo mpunzi gutahuka zibaha amakuru y’impamo kandi bagafashwa no gutaha mu buryo buboneye.

Uburyo bwo gucyura impunzi niwo mwanzuro ushoboka kuri HCR ubu ibarura miliyoni 21 z’impunzi ku isi hose, ndetse zimwe zikaba zibayeho mu buzima bubi. Icyakora uku gucyura impunzi gukorwa igihe HCR isanze icyatumye zihunga cyararangiye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo