Kwamamaza

Politiki

Nubwo yihanijwe na Loni, CNDD-FDD yongeye guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Nubwo  yihanijwe na Loni, CNDD-FDD yongeye guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Pascal Nyabenda wasimbuwe ku buyobozi bw’ishyaka CNDD FDD muri iyi minsi

Mu minsi ishize, ishyaka CNDD-FDD ribinyujije ku wari Perezida waryo Pascal Nyabenda , ryatangaje ko Jenoside yajorewe Abatutsi ari amakabyankuru n’amayeri yakozwe, ngo hahirikwe leta yari iyobowe n’Abahutu mu mwaka wa 1994.

Kuri uyu wa Kane ayo magambo yamaganywe na Adama Dieng, intumwa y’ihariye y’umunyamabanga mukuru wa Loni ishinzwe ku rwanya Jenoside, ivuga ko ibyakozwe na CNDD-FDD iyoboye u Burundi, ari uguhakana no gupfobya Jenoside.

Dieng yagize ati “Ubu butumwa bw’uyu muyobozi nta gaciro bufite,bugamije gusa guhakana Jenoside, ibi bigamije gukomeza gukongeza urwango hagati y’amoko, haba mu Burundi ndetse no hanze yabwo.”

Nyuma y’umunsi umwe, CNDD-FDD ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko nta ngengabitekerezo ya Jenoside abayoboke baryo bafite ariko ishimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icengezamatwara (manipulation) gusa.

Kuri Twitter banditse bati “CNDD FDD yitandukanyije n’ibikorwa bya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, ariko yagamaganye icengezamatwara kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Muri Kamena 1994, impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zakoze iperereza ku bwicanyi bwakorewe mu Rwanda hagati ya Mata na Nyakanga 1994, zemeza ko ubwicanyi bwahakorewe bwujujwe ibyangombwa byose byo kwitwa Jenoside.

Uretse Loni, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) narwo rwemeje mu manza zose rwaciye ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse runashimangira ko iyo Jenoside nta mpaka izo arizo zose zigomba kuyigibwaho.

Kuva muri Gicurasi umwaka ushize ubwo bamwe mu basirikare bakuru bageragezaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, u Burundi bwakunze guhsinja u Rwanda gufasha abashaka guhirika ubutegetsi muri icyo gihugu.

U Rwanda narwo rwagiye rubihakana, rusaba ko ikibazo gikwiye kureberwa mu barundi ubwabo.

IBITEKEREZO

  • DUSENGEYESU Eric Yanditse:

    Baragowe pee. Nugusengera abarundi

  • Masazuka Yanditse:

    abarundi baragowe bo bayobowe numuyobozi gito nkuwo uhakana akanapfobya genocide azumirwa uretse ko arimo gukomanga kuri gereza

  • habari Yanditse:

    ariko nkurunziza p ameze kagasimba kabonaurumuri Ugasanga gashaka kwiyahura
    nawe nicyo arimogukora..
    yayayaya... abantu muzigusenga nimumusengere kuko ariko arimuahahenuka ???
    nonese ubwo urumva iyo ariko politique

  • Ikibasumba Yanditse:

    Njye ndabona ibyo u Burundi buvuga ku Rwanda aribyo. Natwe niko tubibona gusa ntabwo tubivuga kugirango tutabura ubuzima.

  • McRae Yanditse:

    Ubwo none ntiwumva aho U Burundi bugana? Bivuze yuko mu Burundi nibo bariko barategura Génocide proprement dit, iyi Rwanda yo ntibayemera, Ntamyenda uriko urakomanga kurugi rwa sentare mpuzamakungu.

  • eva Yanditse:

    Atiko UBurundi habura iki ngo tubukubite?ngo tubuhe isomo kweri!ko bukomeje kudushotora

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza