Kwamamaza

Politiki

Ntuzategereze ko umusore utariye ngo ahage aguha amahoro: Ingabire Immaculé

Yanditswe

kuya

Ntuzategereze ko umusore utariye ngo ahage aguha amahoro: Ingabire Immaculé

Nubwo umunyarwanda yaciye umugani ko imfura ishinjagira ishira, yasonza ntiyibe kuko ubupfura buba munda, Impirimbanyi mu kurwanya ruswa n’akarengane akaba n’Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko urubyiruko rushonje, rukennye ndetse ruri mu bushomeri rushobora kuba intambamyi ku mahoro arambye.

Yabitangaje kuri uyu wa 21 Nzeli 2016, ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga w’amahoro.

Ingabire utajya uripfana yavuze ko inzego zitandukanye zikwiriye kuvuguta umuti mu maguru mashya kuko bigaragara ko ubushomeri bugenda buzamuka mu Rwanda.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014 bw’imibereho y’ingo mu Rwanda n’ishusho y’impinduka mu mibereho y’umunyarwanda (EICV 4) bwerekanye ko mu duce tw’umujyi ubushomeri buri ku kigero cya 8.7%, bwerekanye kandi ko mu badafite akazi mu Rwanda 9% ari urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye, naho abashomeri barangije kaminuza bakaba 13.5 % .

Mu kiganiro yagiranye na Makuruki, Ingabire yagize ati “Reka nkubwire, ntuzategereze ko umuntu utariye ngo ahage azaguha amahoro.Icyo azaba arwana nacyo ni ukukwiba cyangwa kukwambura, urumva ko nta mahoro azaba aguhaye”

Yakomeje agira ati “Rwose ntuzarindire ko umwana w’umusore udafite icyo akora nabona umuntu umuha ibihumbi bitanu (5000 Frw) namujyana mu iterabwoba atazajyayo. Rwose twemere ko ubushomeri ari imwe mu mbogamizi z’amahoro arambye”.

Gusa asanga mu maguru mashya inzego zikwiye kwicara hamwe zigashaka ingamba iki kibazo, ngo kuko mu Rwanda hari amahirwe ndetse n’ingamba ariko zitajya zitanga umusaruro bitewe nuko zimwe na zimwe zitaba zihamye, aho atanga urugero kuri Banki yigeze gushyirirwaho urubyiruko yitwa ‘COJAD’ ariko ikaza kuburirwa irengero.

Yagize ati “Ikibazo tujya tugira nuko dushyiraho ingamba ntizitange umusaruro bikazajya kurangira ahubwo binahombye. Dore higeze kubaho Banki y’urubyiruko yitwaga COJAD, kugeza ubu ntabwo twamenye amaherezo yayo, yewe nuwo yaguye mu ntoki ntabwo tumuzi”.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umushakashatsi mu bijyanye no kubungabunga amahoro, Dr Aggee Shyaka Mugabe, yadutangarije ko umuntu udafite akazi, udafite ituze mu mutima ndetse utizeye ko azaramuka bigoye kumubaza amahoro.

JPEG - 163.1 kb

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umushakashatsi mu bijyanye no kubungabunga amahoro, Dr Aggee Shyaka Mugabe

Gusa avuga ko iki kibazo kidateye impungenge cyane mu Rwanda kuko Leta igenda ishyiriraho urubyiruko gahunda ziruhangira imirimo,zirwubakira ubushobozi.

Umuyobozi ushinzwe Porogaramu muri Never Again Rwanda, Eric Mahoro, yadutangarije ko inzara cyangwa ubushomeri ari imbogamizi zikomeye ku bumwe n’ubwiyunge. Gusa avuga ko gukuraho inzara n’ubushomeri bidahagije byonyine.

Yagize ati “Hari imbogamizi nyinshi zishobora kubangamira amahoro aho hari ibyo bishingiye kubyo umuntu akeneye, ariko hari n’ibijyanye n’ibyo kubaka imitekerereze. Hari nubwo usanga hari abari mu mitwe y’iterabwoba cyangwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi atari abashonje gusa.Ibyo bisobanura ko uburyo butandukanye bwo kuzikemura buba bugomba gukorerwa hamwe ngo tugere ku mahoro arambye”

JPEG - 139.6 kb

Umuyobozi ushinzwe Porogaramu muri Never Again Rwanda, Eric Mahoro

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Ndayisaba Fidele, yadutangarije ko Komisiyo yemera ko iterambere n’amahoro arambye byuzuzanya kuko kugira amahoro bisaba kuba afite ibyangombwa byo kubaho neza birimo kubona ibimutunga. Icyo akora, umurimo umubeshaho, umutekano, nta karengane n’ibindi.

JPEG - 143.1 kb

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Ndayisaba Fidele

Yongeyeho ati “Mu gihe twubaka amahoro arambye urubyiruko ni icyiciro kigomba kwitabwaho kugirango kigire amahoro yuzuye, arimo no kubona ibibabeshaho mu buryo bwisanzuye”.

Ubushakashatsi bwa EICV4 kandi bwagaragaje ko 39.1% y’abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene.

Twitter:@ericbirori

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza