Kwamamaza

Politiki

"Ntitwakwemerera ibibazo kudusubiza inyuma ku ntambwe y’iterambere twateye" Perezida Kagame

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul

Perezida Kagame mu ifoto rusange ari kumwe n’abayobozi ba Polisi n’abandi banyacyubahiro bo hirya no hino ku Isi

Perezida Kagame yatangaje ko hakenewe ubufatanye bwa polisi mpuzamahanga mu guhangana n’ibyaha ndengamipaka bikorwa hakoreshejwe ikorabuhanga muri Afurika. Yavuze ko binyuze mu guhanahana amakuru, ubufatanye no gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bugezweho mu bikorwa bya polisi, Afurika izahangana n’ibibazo bishaka kuyisubiza inyuma ku ntambwe y’iterambere imaze kugeraho.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa 31 Kanama 2016, mu nama ya 18 ihuza abakuru ba polisi mu karere ka Afurika y’iburasirazuba [ Annual General Assembly of the Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization (EAPCCO)] iteraniye i Kigali.

Iyi nama ngarukamwaka iteranye ku nshuro ya 18, kuri iyi nshuro ikaba igamije gufata ingamba zikomeye mu guhangana n’ibyaha ndengamipaka bikoreshejwe ikoranabuhanga (Cyber crimes).

Ubwo yafunguraga iyi nama ku mugaragaro, Perezida Kagame yavuze ko hakenewe imbaraga z’ubufatanye n’imikoranire myiza hagati y’inzego za polisi z’ibihugu bya Afurika mu rwego rwo guhangana n’ibyaha bihungabanya umutekano w’ibihugu hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yagize ati: “ EAPCCO yagaragaje indangagaciro zayo binyuze mu bikorwa bifatika n’ubufatanye hagati y’ibihugu 13 binyamuryango, mbashimiye gukomeza kuzirikana Afurika, ubufatanye burakenewe mu iperereza ry’ibyaha bikomeye no guhererekanya abanyabyaha ku buryo bwizewe no kubacira imanza”

Yakomeje avuga ko ikoranabuhanga ari ryo rufunguzo ruzatuma abapolisi bagera ku ntego yo guhangana n’ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga ndetse avuga nta mpamvu yo kwemera ko ibibazo biterwa n’iterambere mu ikoranabuhanga bisubiza inyuma Afurika mu iterambere yagezeho.

Ati: “ Ikoranabuhanga niryo rufunguzo rw’iterambere ry’ubukungu, Afurika irimo gutera imbere mu gukoresha ikoranabuhanga ku buryo bwihuse ku rwego mpuzamahanga, ibibazo biracyahari ariko ntidushobora kwemera ko bituma intambwe y’iterambere twateye isubira inyuma, icy’ingenzi ni ubufatanye, guhanahana amakuru, no gusangira ikoranabuhanga rigezweho mu bikorwa bya Polisi, kugirango mugirirwe icyizere n’abaturage, abapolisi mugomba kwigira ku byiza by’ibindi bihugu mugakurikiza indangagaciro nziza”

Umunyamabanga mukuru wa Interpol Jürgen Stock yashimye ubufatanye bukomeje kuranga polisi z’ibihugu bihuriye mu muryango wa EAPCCO aho hagenda hashyirwa ibigo bitandukanye byo kurwanya ibyaha bitandukanye bikaba byoroshya kurwanya ibyaha bitandukanye bikorerwa ku isi.

Yagize ati "urwego rw’imikoranire ya za polisi zanyu ruri mu za mbere ku isi kandi dushobora kwigira ku bufatanye bwanyu bwatanze umusaruro, ibyemezo byafashwe mu gushyiraho ibigo bitandukanye bigamije guhangana n’ibyaha bitandukanye nk’ibikoresha ikoranabuhanga, iterabwoba, ibi ni ibintu byiza bidufasha gukorana mu karere kandi natwe biradufasha guhuza polisi ku rwego rw’isi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana yavuze ko mu Rwanda naho hagaragara ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga n’ubwo biri ku kigero cyo hasi na we yunze mu rya Perezida Kagame asaba abitabiriye iyi nama bose ubufatanye mu kuzanira Afurika n’Isi yose amahoro n’umutekano.

Bimwe mu byaha bikorereshwa ikoranabuhanga harimo ubujura bw’amakuru ya ngombwa, inyerezwa ry’amafaranga, uruhererekane rw’amakuru agamije icuruzwa ry’abantu, isakazwa ry’amakuru n’amashusho asebanya, inzandiko z’iterabwoba n’ibindi.

Hanashyizwe ibuye ry’ifatizo ku nzu izaba irimo ikigo gishinzwe kurwanya ibyaha bikoresha ikoranabuhanga ikazatwara asaga miliyoni 1.5 y’amadorali y’Amerika ikazubakwa na Leta y’u Rwanda.

Iyi nama ni ubwa gatatu iteraniye i Kigali, ikaba yitabiriwe n’abakuru ba polisi n’abanyacyubahiro batandukanye baturutse mu bihugu bigera kuri 37.

Kuri iyi nshuro iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “ Kurwanya ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga binyuze mu masomo atandukanye, uburyo bwiza bwo kubyirinda no kubirwanya”


Iyi nama yitabiriwe n’abakuru ba Polisi n’abanyacyubahiro bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza