‘Ntidushyigikiye coup d’état n’abitwaje imbunda’ -Habineza asobanura ingengabitekerezo y’ishyaka rye

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza yasobanuye ko ingengabitekerezo y’iri shyaka ishingiye ku ijambo ‘Green’ riboneka mu izina ry’ishyaka iyo ngengabitekerezo igasobanurwa mu ngingo esheshatu z’ingenzi.

Ijambo Green rivugwa muri Democratic Green Party of Rwanda, ntabwo ubwaryo risobanura ibara ry’icyatsi ahubwo ni ingengabitekerezo/umurongo w’ibitekerezo ushyigikiwe n’amashyaka akabakaba 100 ku isi yose, ni ingengabitekerezo ifite inkingi esheshatu ishingiraho.

Frank Habineza uyobora iri shyaka mu Rwanda avuga ko izo nkingi zirimo Demukarasi isesuye kuri bose. Ati: “Buri muntu wese agomba kugira uruhare mu bimukorerwa, mu gufata ibyemezo bimureba, agashyiraho abamuyobora akaba yanabakuraho, ari byo twita demukarasi abantu bagizemo uruhare.”

Gushishoza: Ni indi ngingo iranga umurongo w’ibitekerezo w’iri shyaka, Mu gusobanura iyi ngingo, Habineza avuga ko muri uku gushishoza umuntu agomba kureba ingaruka ibyo agiye gukora bizagira mu gihe kirekire akoresheje umutima nama.

Ati: “Niba utemye igiti, uba ugomba gushishoza ukazirikana ko ugomba gutera ibindi byinshi, niba ushaka gukoresha amazi ukayakoresha mu buryo buboneye, ugomba kubikoresha byose neza, ugakoresha ibidukikije n’ubwenge.”

Gukora byose mu mahoro: Ngo ni indi ngingo ikomeye ishishikariza abarwanashyaka b’amashyaka aharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije kwirinda gukora ibintu byahungabanya abantu n’ibyabo.

Habineza ati: “Ni ukuvuga ko dushyigikiye amahoro, ntidushyigikiye imirwano, ntidushyigikiye abitwaje imbunda, ntidushigikiye abafata ubutegetsi ku buryo bwa kudeta, twe dushaka gufata ubutegetsi duciye mu nzira ya demukarasi, mu nzira y’amahoro n’amatora kandi tukaba twanakora imyigaragambyo y’amahoro twamagana ibyo tudashyigikiye ariko tutarwanye!"

Guharanira iterambere rirambye: Muri iyi ngingo, abarwanashyaka b’iri shyaka ngo baba bagomba gukora byose bazirikana ku bazabakomokaho.

Habineza yayisobanuye agira ati: “Ni ukuvuga ngo ibyo dukora byose dutekereza no kubazavuka ejo, ku buzukuru n’abuzukuruza. Ni ukuvuga ngo niba ushaka kubaka inzu, ntidushyigikiye kubaka inzu imara imyaka itanu, dushaka kubaka inzu imara imyaka 100 kandi tukareba niba ibyo twubaka bitangiza ibidukikije, ikirere n’abantu n’ubuzima bwabo.”

Kubahana mu butandukane bwacu: Iyi nkingi, Habinea avuga ko ikomeye kandi ikaba ireba ibihugu byinshi cyane cyane ku banyarwanda.

Ati: “Iyo nkingi hano mu Rwanda iratureba cyane, kuko iyo haza kubaho kubahana mu butandukane bwacu ntihaba harabaye ibibazo by’amoko mu Rwanda. Uko abantu batandukanye kose kuri twebwe ni ubukire, tukumva ko buri ruhande rufite ibyiza byarwo, tukubahana, tugakorana, ibidutandukanya tukabishyira ku ruhande ahubwo tukareba ibiduhuza.”

Muri iyi ngingo hazamo kubahana hagati y’abagore n’abagabo, kubaha ibitekerezo by’abantu bitandukanye n’ibyawe, kubaha umuntu utandukanyije na we idini buri wese ukamuha icyubahiro cye kimukwiriye.

Guharanira uburenganzira bwa muntu: Muri iyi ngingo, Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije riba rigomba kurengera uburenganzira bwa muntu mu nzego zose. Haba mu kugaragaza ibitekerezo, itangazamakuru, kurenganura abanengana n’ibindi bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Ibi bijyana n’Ubutabera mu bukungu no kwirinda kwiharira umutungo w’igihugu cyangwa kurya ibya rubanda. Iyi ngingoo Habineza yayisobanuye avuga ati: "turwanya abantu bashaka kwiharira umutungo wa rubanda, abantu bashaka kurya bonyine bagahaza inda zabo ibya rubanda."

Ibyo ngo nibyo bigize ingengabitekerezo yitwa ‘Green’ , Iyi ngengabitekerezo isangiwe n’amashyaka akabakaba 100 ku isi yose harimo n’amashyaka ayoboye za guverinoma n’andi afitemo imyanya.

Mu bihugu bitandukanye nk’ Ubushinwa, Australia, Amerika, Denmark, Ubwongereza, Ubuyapani, Binin, Kenya, Ububiligi, Ubufaransa, RDC, Madagascar n’ahandi henshi Ishyaka rya Democratic Green Party urisanga mu myanya ya Guverinoma kandi akenshi riba riri ku ruhande rw‘abatavuga rumwe na Leta.

Frank Habineza avuga ko abenshi mu banyarwanda bafata ingingo imwe yo Kurengera ibidukikije bakayifata nkaho ari yo ishyaka rishingiyeho yonyine, nyamara nkuko byasobanuwe haruguru, ingingo yo kurengera ibidukikije ni imwe muri nyinshi zigize ingengabitekerezo y’iri shyaka.

Habineza avuga ko kimwe mubyo bazibandaho mu kwiyamariza umwanya w’umukuru w’igihugu harimo no gusobanurira abanyarwanga politiki y’ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo