Ntabwo u Rwanda rwakuyeho Visa ku banyafurika kugira ngo batwishyure – Min Mushikiwabo

Minisitiri Mishikiwabo avuga ko borohereje abanyafurika kuza mu Rwanda mu rwego rwo kubana neza n’ibindi bihugu

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo avuga ko kuba u Rwanda rwarafashe umwanzuro wo gukuriraho Visa abaturage ba bimwe mu bihugu by’umugabane wa Afurika bifuza kuza mu Rwanda, batabikoze kugira ngo ibyo bihugu na byo bizabishyure bikuriraho Visa abanyarwanda bashaka kubyinjiramo.

Ibi Minisitiri Mushikiwabo yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 7 Kamena 2016, ku bibazo bitandukanye by’umwihariko ku myiteguro y’inama nyafurika ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), inama iteganyijwe kubera mu Rwanda hagati ya tariki 10 na 18 Nyakanga 2016.

Ku itariki 10 Nyakanga 2016 ari nawo munzi wa mbere w’iyi nama, hazabanza inama izaba ihuje aba Ambasaderi, inama za ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga, ndetse n’inama zizahuza abakuru b’ibihugu banyuranye b’ibihugu bya Afurika, inama zizaterana ku matariki ya 16, 17, ndetse na 18 Nyakanga ari nawo munsi wa nyuma w’iyi nama.

Avuga ku myiteguro y’iyi nama, Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rwiteguye neza kwakira iyi nama ndetse ko n’ibyangombwa bizayifashishwamo hafi ya byose ngo bisa n’aho byamaze kuboneka, ndetse ngo n’ibitararangira bikaba bigana ku musozo kuburyo imirimo y’inama nyir’izina izatangira byose byatunganye.

Yatanze urugero rw’inyubako ya Kigali Convention Center izakira iyi nama, aho yavuze ko iri mu bihe byayo bya nyuma byo kurangizwa, kuburyo yavuze ko nta gushidikanya mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa karindwi iyi nyubako izaba yafunguwe ku mugaragaro.

Iyi nama izaba iteraniyemo abantu barenga 3000 inafite intego yo guteza imbere uburenganzira bw’abagore, u Rwanda ngo rwiteze kuyungukiramo byinshi birimo kuzagira umwanya wo kuganira ku buryo ibihugu by’uyu mugabane byazamura uburyo bw’imigenderanire hagati yabyo kugira ngo biteze imbere ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi.

Agira ati:”Muri iyinama izaba hagati mu kwezi kwa nyakanga, izaba irimo abayobozi b’ikirenga banyuranye, izaba umwanya wo gushakira hamwe uburyo bwo koroshya imigenderanire hagati y’abaturage bo kuri uyu mugabane. Nkuko mubizi u Rwanda rushyize ingufu mu gufatanya n’abandi, twafashe umwanzuro wo kwemerera abanyafurika kuza mu Rwanda n’abanyarwanda kujya mu bindi bihugu. Dukeneye ubucuruzi hagati yacu, byaba bigoranye guteza imbere ubucuruzi hagati yacu tudafashije korohereza abantu ndetse n’ibicuruzwa kwinjira mu gihugu.”

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko mu rwego rwo korohereza abanyamahanga kwinjira mu Rwanda, hakuweho icyangombwa cyemerera umuntu kwinjira mu Rwanda (Visa) ku banyafurika, gusa ngo ibi u Rwanda ntirwabikoze mu rwego rwo kuguriza ibyo bihugu kugira ngo bikunde na byo byemerere abanyarwanda kubyinjiramo bataswe ibyangombwa (Visa).

Yagize ati:”Korohereza abanyafurika kuza mu Rwanda mu buryo bwa Visa butuma binjira mu gihugu ndetse bakaba bamara igihe mu gihugu, mu by’ukuri twebwe nk’u Rwanda nta bwo twabikoreye kugira ngo abandi batwishyure. Twebwe nk’igihugu twabikoreye kuko twabonye ko ari ngombwa, twemera ko abanyafurika gufatanya ari ikintu gikomeye cyane bidufitiye inyungu twese nk’umugabane kubera ko duhuje amateka, kubera ko duhuje n’ibyifuzo mu iterambere, ikigaragara ni uko ibihugu byinshi bigenda byorohereza abanyafurika gutembera mu bihugu byabo.”

Yakomeje agira ati: “Afurika turashaka guhahirana, nta bwo dushobora guhahirana tutaziranye , tutemerera mu buryo bwihuse, dufasha abanyafurika gutemberera mu bihugu bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi. Iyi ni gahunda ikomeye kandi izaganirwaho mu nama y’umuryango wa Afurika wunze ubumwe, nta bwo twebwe tworohereje abanyafurika mu rwego rwo kwishyurana ngo turaborohereje ariko turabikora ari uko na mwe mubitwemereye…twabikoze nka politiki nziza yacu y’ububanyi n’amahanga, nta bwo twabikoreye kugira ngo utatwishyuye natwe tumubuze kuza mu gihugu.”

Kugeza ubu ibihugu bigera kuri 13 byo ku mugabane wa Afurika byashyizeho uburyo bworohereza abaturage baturutse mu bindi bihugu by’uyu mugabane kubyinjiramo mu rwego rwo guteza imbere imigenderanire ndetse n’ubuhahirane hagati yabyo.

Si ibihugu by’umugabane wa Afurika gusa bigenda byorohereza ababyinjiramo kubijyamo ku buryo bworoshye, kuko hari n’ibindi bihugu byo ku yindi migabane byatangiye kubikora, nk’igihugu cya Indonesiya kimaze gukuriraho Visa abaturage b’ibihugu by’amahanga 169 birimo n’u Rwanda.


Abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza Minisitiri Mushikiwabo ibibazo binyuranye bafite

Jean Louis UWISHYAKA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo