Ntabwo turamenya muby’ukuri ingorane ziri mu burezi bw’ibijyanye n’ubuzima- Abadepite

Abadepite bagize Komisiyo y’Inteko ishinzwe Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko baravuga ko bakeneye kumenya impamvu itera ibibazo byisukiranya mu nteko biturutse mu rwego rw’ubuzima ibyinshi birebana n’imyigire y’abaganga kuko bamaze kwakira byinshi cyane.

Ibi babivuze ubwo iyi Komisiyo yakiraga abize ubuganga (Clinical Officers) bize barihirwa mu misoro y’Abanyarwanda ariko nyuma yo kurangiza ntibashyirwe mu mbonerahamwe y’umurimo w’ubuzima mu Rwanda.

Umwe mu bayobozi b’abo banyeshuri bagera ku 162, Nshimiyimana Cassien yabwiye abadepite ko Nkuko aba banyeshuri babisobanuye mu nyandiko mvugo, ngo mbere yo kwiga uwari Minisitiri w’ubuzima, Agnes Binagwaho, yasinye amasezerano na buri umwe avuga ko MINISANTE izishyura amafaranga yose y’ishuri ndetse yazarangiza kwiga agakorera MINISANTE byibura imyaka itatu kandi umunyeshuri yaba atabyubahirije agasubiza amafaranga yamutanzweho yose yiga.

Yagize ati: “Twahuye n’abayobozi batubwira ko twitegura ko hari aho tuzajya kuyobora. Twabikurikiranye hafi imyaka ibiri kuva 2013, tunavuganira na bagenzi bacu bari kwiga mu myaka yo hasi. Ariko ndabyibuka inama twakoranye n’ubuyobozi na Binagwaho arimo avuga ko atazadushyira ku mbonerahamwe. Twari babiri tubahagarariye.”


Nshimiyimana Cassien arasaba abadepite kumurenganura we na bagenzi be

Komisiyo y’abadepite yavuze ko bamaze kwakira ibibazo byinshi bivuga ku myigire y’abaganga aho yavuze ko bakeneye kumenya ibyaba bitagenda maze bakabivugutira umuti urambye.

Nyirahirwa Veneranda, Visi Perezida w’iyi Komisiyo yagize ati: “Turifuza ko byafatirwa umwanzuro umwe kuri byose abantu bakamenya ko mu burezi n’ubuzima hari umurongo bihawe nubwo ibibazo bitakemukira rimwe kuko iyo muhavuye haza abandi. Ntabwo turamenya muby’ukuri ingorane ziri mu bintu bijyanye n’uburezi n’ubuzima abantu bahabwa. Ubwo tuzabimenya mutugirire icyizere ntabwo twifuza ko hari abanyarwanda barengana”.

Mu banyeshuri bafite iki kibazo harimo 39 barangije muri 2013 ndetse n’abarangije uyu mwaka bagera ku 123 bose hamwe bakaba ari 162 ukongeraho abakiri ku ntebe y’ishuri bose badafite uburenganzira bwo kwitwa (Clinical officers) nkuko babyigiye kandi bikaba biri no mu masezerano basezeranyijwe mbere yo kubyiga.

Aba banyeshuri bakaba bashinja Minisiteri y’Ubuzima kwica amasezerano kuko nta muntu mu basaga 160 barangije ukora nka ‘Clinical Officer’ kuko n’abakora mu bitaro bose babarwa nk’abaforomo(A1) aho bavuga ko kwiga ntacyo byabamariye kandi barahawe ubumenyi ndetse na Leta ikabatangaho akayabo.

@Eric Birori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo