“Ntabwo tugomba kunyurwa n’iterambere ricagase” – Perezida Kagame

1

Perezida Paul Kagame yasabye abitabiriye inama ya 28 y’ibihugu byashyize umukono ku masezerano ya Montreal kutanyurwa n’iterambere ricagase ahubwo bakongera imbaraga no gutekereza mu buryo bwagutse kugirango iterambere rigerweho n’ibibazo byugarije isi bikemuke.

Iyi nama iteraniye i Kigali kuva kuri uyu 10 kugeza 14 Ukwakira 2016, yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu bisaga 200 byashyize umukono ku masezerano ya Montreal yo kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba.

Aya masezerano amaze kuvugururwa inshuro nyinshi. Kuri iyi nshuro agiye kuvugururwa hagamijwe gukuraho ikoreshwa ry’imyuka ya hydrofluorocarbons [HFCs] ikoreshwa mu byuma bikonjesha, ikagira ingaruka ku kayunguruzo k’izuba bigateza ingaruka mbi ku mihindagurikire y’ikirere.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yabibukije inshingano bafite ku ihindagurika ry’ibihe agira ati: “Dufite inshingano yo kwirinda ko ihindagurika ry’ibihe rikomeza kugira ingaruka ku baturage bacu n’ibidukikije, Ubutumwa bwanjye uyu munsi ni ukubahamagarira mwese gukora ibyo twiyemeje kandi tukabikora neza”

Yavuze kandi ko kubera intambwe yatewe mu kubahiriza aya masezerano, hari icyo byakemuye mu izamuka ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage ariko avuga ko abantu badakwiye kunyurwa n’iyo ntabwe imaze guterwa we yise “iterambere ricagase”.

Yagize ati; “Ntabwo tugomba kunyurwa n’iterambere ricagase kandi dufite imbaraga zo gukemura ibibazo byose dufite, Uko dukora vuba, niko ikiguzi cy’ibikorwa byacu kigabanuka, ni na ko umutwaro wo kwita ku bidukikije uzagabanuka ku bana bacu”

“…Gutekereza ku buryo bwagutse ntawe bikomeretsa, mureke dufatanye dushakire hamwe ibisubizo by’ibibazo bisigaye dukore amateka.”

Yavuze ko ibi atari ibintu bireba za Guverinoma gusa ahubwo ati: “n’abahanga mu bya siyanse ndetse n’abikorera tugomba gufatanya, tugomba guhora twibuka ko twungukira cyane mu gushyira mu bikorwa ibyo tuba twiyemeje.”

Perezida Kagame yavuze ko ingamba zizafatirwa i Kigali zizahindura byinshi mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Paris na yo ajyana no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere binyuze mu bufatanye bw’ibihugu mu kwita ku bidukikije.


Minisitiri w’umutungo Kamere Vincent Biruta (hagati) ari mu bitabiriye iyi nama

Amasezerano ya Montreal

Aya masezerano yashyizweho umukono kuwa 27 Kanama 1987. Isinywa ry’aya masezerano ryakurikiwe n’imana yabereye i Helsinki muri Finland. Kuva ubwo aya masezerano amaze kuvugururwa inshuro icyenda mu bihugu bitandukanye.

Mu yaravuguruwe 1990 (London), 1991 (Nairobi), 1992 (Copenhagen), 1993 (Bangkok), 1995 (Vienna), 1997 (Montreal), 1998 (Australia), 1999 (Beijing) and 2007 (Montreal).

Abahanga bagaragaza ko nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, bigaragara ko akayunguruzo k’izuba kagenda kagarukana umwimerere ugereranyije n’uburyo mbere kagendaga gatakaza ubushobozi bwo kurinda isi imirasire y’izuba yangiza.

Ibi na Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo rye aho yagize ati: “Uyu munsi kubera aya masezerano, akayunguruzo k’imirasire y’Izuba karagenda gakira buhoro buhoro”

Abahanga mu bya siyansi bakurikiranira hafi iby’aka kayunguruzo, bavuga ko hagati ya 2050 na 2070 akayunguruzo k’izuba kazaba kagarukanye umwimerere kahoranye mu 1980.


Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu bisaga 200 byasinye amasezerano ya Montreal

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo