Nta mutekano muri iyi isi, igihe hari abakibona ubwicanyi nk’ubutwari-Perezida Kagame

4

Perezida Paul Kagame yavuze ko isi igomba guhaguruka ikarwanya abagifite ingengabitekerezo yo kurimbura abandi ngo kuko nta mahoro isi ishobora kugira hakiri abafite imyumvire nk’iyo.

Yabitangaje kuri iki cyumweru mu nama ngarukamwaka ihuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel AIPAC , inama yabereye i Washington Dc.

Perezida Kagame yavuze ko isi ikwiye gufatanya, hakarwanywa abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside no kumva ko ubutwari bwabo buzava mu kwica abandi.

Yagize ati “Umutekano w’abantu bigeze kwibasirwa ngo barimburwe, ntabwo wazanwa gusa no kurindwa bigaragarira amaso. Uretse igihe ingengabitekerezo zose zerekana ko kwica ari ubutwari zizaba zitsinzwe, isi yacu nta mutekano izagira, yaba kuri twe ndetse no ku bandi bose.”

Israel isangiye amateka amwe n’u Rwanda kuko hose hari abaturage bakorewe Jenoside, ariko ni na na bimwe mu bihugu byagaragaje ubutwari bukomeye bwo kwiyubaka nyuma y’ayo mahano.

Ahereye kuri ibyo, Kagame yavuze ko nta bwicanyi bushobora kuganza ukwihangana kwa muntu, ngo bupfukirane ejo hazaza he.

Yagize ati “U Rwanda ni inshuti ya Israel, nta bwicanyi bwagira ingufu ku buryo ukwihangana kwa muntu kutabutsinda ngo guharanire ejo hazaza heza.Kurokoka no kwivugurura kw’ibihugu byacu byombi, ni igihamya cy’ibyo.”

Kagame yagaragaje ko ashyigikiye Israel igikomeje kwibasirwa n’ibitero bya bimwe mu bihugu baturanye, avuga ko icyo gihugu gifote uburenganzira bwo gukomeza gutera imbere no kwibona mu muryango mpuzamahanga.

Perezida Kagame niwe mukuru w’igihugu cya Afurika wa mbere uvugiye mu nama ya AIPAC kuva yabaho.Inama y’uyu mwaka yitabiriwe n’abantu bagera ku 1800.

Mu bandi batanzeibiganiro harimo Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, Michael Pence, Visi Perezida wa Amerika, Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza n’abandi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. H.E.twebwe nkabaturage bigihugu uyoboye turakwemera tuzakugwinyuma nkuko nawe ubawiteguye kutugwa inyuma uzakomeze ubinyangamugayo mumahanga imana nayo yomwijuru ijyikugendimbere.

  2. Kagame ni umuhanga pe !! nibyo kuki rwose umuntu yihandagaza akivuga ngo yishe abantu 20 nabarengaho maze abantu bagakomamashyi ? paul tuzagutora abanzi baganye

Tanga Igitekerezo