Nta munyabyaha ugomba kubiryorezwa mu nyubako idasobanutse – Min. Fazil Harerimana

1

Minisitiri Fazil n’abandi bayobozi ba polisi y’igihugu bataha inyubako ya polisi mu ntara y’Amajyepfo

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Mussa Fazil Harerimana atangaza ko mu gihe u Rwanda rukataje mu guteza imbere imyubakire igamije gutuma abanyarwanda baba mu nyubako nziza, ngo bitagomba kugarukira ku nzu z’abaturage gusa ahubwo ngo n’inyubako abanyabyaha bagororerwamo zigomba kuba ari nziza.

Ibi yabivuze kuri uyu wa kane tariki 21 Nyakanga 2016, ubwo hatahwaga ku mugaragaro inyubako y’ibiro bya polisi mu ntara y’Amajyepfo, inyubako yubatse mu murenge wa Ngoma, akarere ka Huye.

Ubwo yatahaga iyi nyubako, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Mussa Fazil Harerimana yashimiye Perezida Paul Kagame ndetse na Polisi y’u Rwanda babashije gutuma iyi nyubako yuzura.

Yavuze ko igihugu kirajwe ishinga no gutuza ahantu heza abaturage bacyo, bityo ngo n’abanyabyaha bagomba kwitabwaho kugira ngo babe ahantu heza kimwe n’abandi banyarwanda.

Yagize ati: “Nta munyabyaha ugomba kubiryorezwa mu nyubako idasobanutse, kuko ikigero abanyarwanda bagezeho ari icyo gutura ahantu heza, bityo n’aho bagana n’aho bagana ni ko hagomba kuba hasa.”

Yavuze ko ibi bishimangirwa n’iyi nyubako yuzuye inafite inzu bafungiramo abanyabyaha, aho yavuze ko bitewe n’uko inyubako imeze neza ngo nta gushidikanya n’abazajya bahafungirwa bazajya baba bamerewe neza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yavuze ko iyi nyubako ndetse n’izindi zubatse hirya no hino mu gihugu zizabafasha gutanga serivisi nziza ku babagana bose.

Iyi nyubako izajya ikoreramo polisi y’intara y’amajepfo, iy’umurenge wa Ngoma ndetse n’iy’akarere ka Huye, yuzuye itwaye akayabo karenga Miliyoni 600 z’amanyarwanda, ikaba yubatswe mu gihe cy’umwaka umwe.

Iyi nyubako y’amagorofa abiri yubatswe ku buso bwa 6727 m2 ndetse ikaba igizwe n’ibyumba 37.

Uretse ibyumba bibiri bizajya bifungirwamo abantu, iyi nyubako kandi ifite ibyumba bibiri by’inama, icyumba kiganiririzwamo abahungabanye cyangwa bahohotewe, ikagira n’aho bahagarika imodoka hanini n’ubusitani.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko iri gusoza izindi nyubako eshatu z’ibyicaro byayo I Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba ndetse na Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.


Iyi nyubako yubatswe mu mezi abiri gusa


Abayobozi ba polisi y’igihugu bari babukereye ari benshi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Mu mezi abiri gusa?ahaaaaaa ubu se irakomeye da?ntizahita ihirima ko nzi ko kubaka inzu atari uguhutiraho ugomba kuyoha umwanya wo gukomera?RURA cg Rwanda Housing Authority bazajye kubisuzuma rwose.

    ok

Tanga Igitekerezo