Kwamamaza

Politiki

Nta baturage bagikorana na FDLR, ibyo ni amateka- Guverineri Bosenibamwe

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Nta baturage bagikorana na FDLR, ibyo ni amateka- Guverineri Bosenibamwe

Guverineri Bosenibamwe aganira n’itangazamakuru

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aime, arashimangira ko mu ntara ayoboye nta baturage bagikorana n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR bitewe n’uburyo ngo bashyize ingufu mu kubirwanya.

Mu mwaka wa 2014, muri iyi ntara by’umwihariko mu karere ka Musanze, hagaragaye abantu cyane biganjemo abayobozi b’inzego z’ibanze batawe muri yombi bakekwaho gukorana n’umutwe wa FDLR ndetse bamwe bagezwa n’imbere y’inkiko.

Icyo gihe abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itatu n’ab’utugari, umuyobozi mu biro by’ubutaka ku karere ka Musanze batawe muri yombi bakekwaho kugambanira igihugu bakorana na FDLR.

Nyuma gato y’uko ibi biba, ubwo Perezida wa Repubulika yasuraga akarere ka Musanze mu 2014, Guverineri Bosenibamwe yasabye imbabazi umukuru w’igihugu mu izina ry’abaturage avuga ko abakoze ibi bikorwa babambitse isura mbi, ariko amwizeza ko bagiye guhagurukira iki kibazo ntikizongere kuhagaragara.

Uko imyaka yagiye ihita, intara y’amajyaruguru ntiyakunze kumvikana cyane mu bikorwa byo gukorana n’umutwe w’abarwanya Leta y’u Rwanda, ari nabyo Guverineri w’iyi ntara Bosenibamwe Aime ashingiraho yemeza ko mu ntara ayoboye by’umwihariko mu karere ka Musanze kanagaragayemo ibi bikorwa, nta muturage ugikorana na FDLR kandi ko ibi byabaye amateka muri aka karere.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 29 Kamena 2016, Guverineri Bosenibamwe yagize ati “Abaturage bakorana na FDLR, ngira ngo aya ni amateka. Ni byo byabayeho koko muri aka karere ka Musanze harimo bamwe mu baturage bafashwe bakorana na FDLR mu 2014, ariko bashyikirijwe ubutabera, ariko ni ubukangurambaga bukomeza kugira ngo abaturage bacu bere gukomeza kurarikira ibikorwa (activite) z’umwanzi. Gusa umunsi wa none nakemeza ko nta baturage nk’aba bari muri Musanze.”

Guverineri Bosenibamwe yakomeje avuga ko abafatiwe muri ibi bikorwa bamaze gushyikirizwa ubutabera kugira ngo bakurikiranwe kuri ibyo byaha.

Uretse muri iyi ntara y’amajyaruguru, no mu ntara y’uburengerazuba cyane mu karere ka Rubavu hakomeje kugenda humvikana abantu batandukanye bagiye bafatwa bashinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR.

Ibi byaje nyuma y’aho muri Mata 2016, muri aka karere mu murenge wa Bugeshi aba barwanyi bikekwa ko bari aba FDLR bateye ibiro bya Koperative Umurenge SACCO ndetse n’ibiro bya polisi biherereye muri ako gace.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza