Kwamamaza

Politiki

Njye nzafata imodoka ngende mu turere, njyende ntanga amanota-Perezida Kagame

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Njye nzafata imodoka ngende mu turere, njyende ntanga amanota-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko umwaka utaha nawe azigenzurira Uturere akareba niba ibyo bahize barabishyize mu bikorwa mu rwego rwo guteza imbere abaturage.

Ibi Perezida yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo abayobozi b’uturere na Minisiteri basinyanaga nawe imihigo y’umwaka wa 2016/2017.

Perezida Kagame yavuze ko mbere na mbere umuyobozi adakwiriye kwirebaho, ahubwo akwiye kureba ku buzima bw’abo ayobora, akagerageza no kwishyira mu mwanya wabo.

Ati “Ntabwo twikorera ku giti cyacu nk’abayobozi, jya wibaza uti ariko niba nari umuturage usanzwe hariya mu cyaro ugerageza kubaho, ushaka ubuzima, imyigire y’abana, umutekan, abayobozi muri hano muramutse mwishyize muri uwo mwanya ibintu byahinduka.”

Umukuru w’igihugu kandi yavuze ko ubutaha azimanukira akajya kureba koko niba ibyo abayobozi bakabaye bakora ngo abaturage batere imbere babikora, ngo aho ni naho azahera atanga amanota.

Ati “ubutaha ndagusezeranyije rwose njye nzafata imodoka ngende mu turere, mu mihanda, njyende ntanga amanota, namwe mujye muri bya bindi byanyu hanyuma niturangiza twicare muzasanga bihuye.”

Yakomeje avuga ko we ubusanzwe ajya abibonesha amaso, akabibona akaba yatanga amanota akurikije uko yabonye abaturage babayeho, ndetse anasaba abatanga amanota mu mihigo kujya babikora.

Yasabye abanyarwanda kutararikira inkunga

Perezida Kagame yasabye abayobozi guharanira kwigira, bagakora ibyabo bwite aho guhora bategereje imfashanyo.

Yavuze ko nta mahoro ushobora kugira uri mu nzu y’abandi, ngo kuko igihe bashakiye bagucunaguza.

Yagize ati “Gufata inzu ukayintiza aho washakira wayinyambura cyangwa ukirirwa uyinshunagurizaho ngo nurangiza umbwire uti ufite ubwigenge nibura. Nta bwigenge mfite kuko nta nzu mfite, njye ndashaka inzu nita iyanjye ntabwo nshaka inzu umpa. Icyo bita gusembere ni iki? Ntabwo nshaka gusembera, ntabwo nshaka unsembereza, nshaka iyanjye.”

Yasabye abayobozi n’abanyarwanda muri rusange gukorana ingufu, bagasukura inzu yabo ariyo gihugu cyabo, bakayibamo ikeye.

Ati “Abanyarwanda tukaba hamwe tukagira inzu yacu tukayitunganya, tukayisukura ndetse tukagenda tuyagura, tukagenda tuyisubiramo yari ifite icyumba kimwe ikagira bitatu utari ufite intebe nziza ukazizana ukazishyiramo, ukayikubura .”


Abayobozi batandukanye bumva ijambo rya Perezida Kagame

IBITEKEREZO

  • ntawumenyumunsi jclaude Yanditse:

    umubyeyi wacu azaze pe naho ubundi hari bahiga bidahari ubwo bazagira ubwoba bavuge ukuri ubundi haburi iki ko ubushobozi buba buhari

  • pierre nshimiyimana Yanditse:

    baheeuka bashyirwaho gusa ubundi x iyomihigo egerwaho nukwirirwa barya abanyarwanda gusa inzara iratwishe

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza