Kwamamaza

Politiki

Nitudashyiraho uburyo bukemura ibibazo by’ahazaza tuzaba dukora ibidahagije - Perezida Kagame

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Nitudashyiraho uburyo bukemura ibibazo by’ahazaza tuzaba dukora ibidahagije - Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko hakwiye gushyirwaho uburyo bunoze bwo gukemura ibibazo isi izahura na byo mu gihe kizaza kuko mu gihe ubwo buryo budashyizweho abayobozi baba bapfusha ubusa imbaraga n’ubutunzi bafite bakora ibidahagije kandi bitazaramba.

Ibi yabivugiye mu nama mpuzamahanga yiga ku mutekano iteraniye i Munich mu Budage, mu kiganiro yatanze kuri uyu wa 18 Gashyantare 2017. Iki kiganiro cyibandaga ku kubungabunga umutekano no kunoza gahunda zo kubungabunga ubuzima n’imibereho myiza.

Perezida Kagame yagarutse ku ntambwe u Rwanda rwateye mu bijyanye n’ubuzima aho yagarutse ku bijyanye no kuba rwaragabanyije umubare w’imfu z’abana ku kigero cya 80% n’iz’abagore ku kigero cya 75% mu myaka 15 ishize.

Yavuze ko icyizere hagati y’inzego, abayobozi n’abaturage ari cyo nkingi ya mwamba mu kubaka ubushobozi no guhindura imyumvire.

Ati: "Umutekano muke uturuka ku myumvire y’abantu, igihe abaturage bahawe umwanya uhagije, bazagira uruhare rukomeye, icyizere ni cyo cy’ingenzi kuko ari cyo muhuza w’inzego, ubuyobozi n’abaturage"

Perezida Kagame yibukije abafatanyabikorwa mu bikorwa by’ubuzima n’umutekano ko bakwiye gukoresha neza umutungo uhari kugirango bafatanye na za guverinoma kubaka uburyo buzashobora gukemura ibibazo by’ahazaza.

Ati: "Imikoresherezwe y’umutungo irakemangwa, abantu bakwiye kumenya uburyo basaranganya umutungo uhari kandi bakawukoresha neza kugirango bitange umusaruro twifuza, tukirinda guhora dusubira mu makosa amwe"

Yakomeje agira ati: "Niba tudashyizeho uburyo burambye buzakomeza gukemura ibibazo by’ahazaza tuzaba dukora ibidahagije, Dutakaza amafaranga menshi tugura intwaro ariko ntidushyireho uburyo buzakemura ibibazo runaka, rimwe na rimwe imbaraga zihari zica intege uburyo buhari aho kubushimangira kugirango buzakoreshwe ahazaza. Aha ni ho hari intege nke, dukwiye kubikosora"

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yari ari kumwe n’umuherwe Bill Gates, Erna Solberg, Minisitiri w’Intebe wa Norvège na Peter Salama, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu ishami rya Loni rishinzwe ubuzima, OMS kikaba cyari kiyobowe na David Miliband Perezida wa Komite mpuzamahanga y’ubutabazi.

Iyi nama mpuzamahanga yiga ku umutekano ibera i Munich (Munich Security Conference) irimo kuba ku nshuro ya 53. Kuri iyi inshuro yahuje abanyacyubahiro batandukanye basaga 500 barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma basaga 25, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga n’umutekano bagera kuri 80, barimo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo.

Mu bandi bashyitsi bakomeye harimo Visi Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ,Mike Pence n’Umunyamabanga mukuru wa Loni António Guterres.

IBITEKEREZO

  • Mbarubukeye Faustin Yanditse:

    Mbega umubyeyi wacu nimwiza cyanee !!!! kagame paul wacu tumwifurije umwaka mwiza. nokuzatsinda amatora,ariko nabandi bayobozi. bintara,nu, turere ni, mirenge nu,tugari ni,midugudu. bajye bayobora nkumumbyeyi wacu njyewe,narangije kumutora . tumurinyuma. kagagame wacu.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza