Mwirinde ruswa, gutekinika no gutanga Serivise mbi -Minisitiri w’intebe Murekezi

Minisitiri w’intebe yakiriwe nk’umushyitsi mukuru wasoje itorero ry’abayobozi

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi yasabye abayobozi b’amashami mu nzego za Leta zitandukanye bitabiriye itorero kwirinda umuco mubi wo gutekinika, kurya ruswa no gutanga serivisi mbi kandi bakihatira gushyira mu bikorwa ibyo abanyarwanda babategerejeho.

Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2016, ni bwo hashojwe itorero ry’abayobozi b’amashami mu nzego n’ibigo bya Leta na Za Minisiteri ryaberaga i Huye mu majyepfo y’u Rwanda.

Iri torero ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Gutanga Serivisi zishingiye ku Muturage ni Intego Duhuriyeho”

Minisitiri w’intebe Anstase Murekezi wasoje iri Torero ku mugaragaro, mu izina rya Guverinoma yibukije abitabiriye iri torero ko icyo Abanyarwanda babategerejeho ari ugushyira mu bikorwa, imihigo yose bahize.

Minisitiri w’intebe yabasabye kuba umusemburo w’igenamigambi rinoze kandi rigamije impinduka nziza ku Banyarwanda mu Cyerekezo cya 2050.

Minisitiri w’intebe Murekezi yagize ati: "Muzarangwe n’Umuco w’Imihigo, kwihuta mu kazi no Kunoza ibyo mukora, Gukunda Igihugu no Guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda, Muzarangwe no kwirinda ruswa, kugira ubupfura n’ubudakemwa mu mikorere no mu myitwarire yanyu aho muri hose mu kazi."


Aba bayobozi bibukujwe ko ari bo kiraro gikomeye gihuza Abayobozi Bakuru, abakozi, n’abaturage kandi ko ari bo batoranywamwo abayobozi bakuru maze basabwa kwirinda kurya ruswa no gutekinika biranga bamwe mu bayobozi bataye indangagaciro z’intore.

Murekezi yababwiye ati:"Nta Ntore irebera, nta Ntore itekinika, mwitangire umurimo aho muri hose kandi muhe abaturage neza serivisi bakeneye, Mucunge neza umutungo wa Leta, ntimugatume ibidafututse bibanyura imbere ngo bikomeze hejuru.

... Ndabasaba guha ababagana bose serivisi nziza, kandi mukanabitoza abo muyobora bose, Serivisi nziza zihutusha iterambere, kandi u Rwanda rwiyemeje ko nyuma ya EDPRSII, serivisi nziza zizaba zitangwa ku hejuru ya 85%"

Iri Torero ryatangiye kuwa 18 Ugushyingo 2016, ryari rigamije kubaka indangagaciro z’umuco nyarwanda muri aba bayobozi baryitabiriye no kubongerera ubumenyingiro bwo kuyobora.


Intore zishoje itorero zasabwe kwirinda ruswa no gucunga neza ibya rubanda

Izindi inkuru zijyanye n’iri torero:Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Judith Uwizeye yibukije Abayobozi b’amashami mu nzego za Leta zitandukanye bari mu itorero i Huye ko hakiri byinshi byo gukora

Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe yavuze ko kugira ngo urugamba rwo kubohora u Rwanda rutangire byasabye kubanza kumva ibintu kimwe

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo