Kwamamaza

Politiki

Mushikiwabo yihanganishije Ubwongereza, anashimira Minisitiri watabaye mu gitero cyagabwe ku nteko

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Mushikiwabo yihanganishije Ubwongereza, anashimira Minisitiri  watabaye mu gitero cyagabwe ku nteko

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yihanganishije igihugu cy’Ubwongereza, ku gitero cyaraye kigabwe ku nteko Ishinga Amategeko kigahitana bane barimo n’umwe mu bari bakiyoboye.

Abandi bantu barindwi nabo baracyamerewe nabo mu bitaro.

Icyo gitero cyagabwe ku Nteko, cyatangiye umugabo wari mu modoka ayerekeza ku Nteko Ishimnga Amategeko ari nako agonga abo yahuraga nabo mu muhanda bose.

Yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko afite icyuma agitera umwe mu bapolisi bari bari ku burinzi ariko nta ntwaro afite, aramuhitana.

Nyuma uwo mugabo nawe yarashwe n’abandi barinzi bari bafite imbunda, ahita apfa.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga (ushinzwe Afurika n’Uburasirazuba bwo hagati) akaba n’umudepite mu Nteko, Tobias Ellwood yagaragaye ari hejuru y’umupolisi wari umaze guterwa ibyuma, agerageza kumwongera umwuka kugeza ubwo Ambilansi yazaga ikamujyana kwa muganga.Icyakora n’ubusanzwe byarangiye uwo mupolisi yitabye Imana.

Elwood yashimiwe na benshi bamubonye, bavuga ko nubwo uwo yageragezaga guha ubutabazi bw’ibanze yapfuye ariko bigaragaza ubumuntu.

Minisitiri Louise Mushikiwabo abinyujije kuri Twitter, yihanganishije Ubwongereza kubw’icyo gitero, aboneraho no gushima igikorwa cy’ubutwari cya Elwood.

Yagize ati "Mu Rwanda, nihanganishije Ubwongereza ku gitero cyabereye i Londres.Nshimishijwe kandi na Minisitiri wa Afurika Tobias Ellwood, wagerageje gukiza umupolisi."

Ellwood, unafite umuvandimwe na we waguye mu bitero byabereye muri Indonesia muri 2002, yashimye uburyo abantu ku isi yose bakomeje kwifatanya n’Abongereza.

Yagize ati "Ibihugu bitandukanye bikomeje kohereza ubutumwa butwihanganisha.Uru ni urugamba rutureba twese."

Kugeza ubu Leta y’Ubwongereza ntiratangaza ababa bagabye igitero ndetse n’uwo wishwe banze kugaragaza umwirondoro we.

Abantu barindwi bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri icyo gitero.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza