Muhirwa Jean Marie yatorewe guhagararira u Burundi muri EALA asimbuye Hafsa Mossi wishwe

Jean Marie Muhirwa watorewe guhagararira u Burundi muri EALA
Tariki 19 Ukwakira 2016, inteko ishingamategeko mu Burundi yarateranye itora umudepite wagombaga gusimbura uwahoze ahagarariye iki gihugu mu Nteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Jean Marie Muhirwa ni we watorewe guhagararira u Burundi mu Nteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) akaba yarasimbuye Hafsa Mossi wishwe muri Nyakanga 2016.

Amakuru dukesha Iwacu aravuga ko Muhirwa wari umusenateri akaba yaranahoze ayobora Komine Bwambarangwe ho mu majyaruguru y’intara ya Kirundo yatowe n’abagize inteko ishingamategeko bagera ku 103 naho 6 ntibamutora.

Muhirwa uturuka mu ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD kuva 1994, yatorewe gusimbura Hafsa Mossi bahoze bari kumwe mu ishyaka rimwe akaba yarishwe tariki 13 Nyakanga 2016.

Hafsa Mossi yiciwe ku muhanda wa Nyankoni mu gace ka Gihosha ho mu burasirazuba bwa Bujumbura umurwa mukuru w’igihugu cy’u Burundi .

Hagiye hatangazwa amakuru atandukanye avuga ko iyicwa rya Mossi yari umwe mu migambi yateguwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza hagamijwe kwivugana abayobozi bakuru b’igihugu batandukanye bashyigikiye ko ayobora manda ya 3.

Aya matora y’abadepite ba EALA kandi yabaye no mu Rwanda aho Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite na Sena yateranye ku wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2016 igatora Gasinzigwa Oda ku mwanya w’Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba (EALA)

Gasinzigwa akaba yarasimbuye Bazivamo Christophe uherutse gutorerwa kuba Umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC), aho yagiye kungiriza Umurundi Ambasaderi Liberat Mfumukeko.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo