“Mu bihe biri imbere dushobora kuzajya kwita Intare amazina” Perezida Kagame

4

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko u Rwanda rumaze gutera imbere mu kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima avuga ko kuri uyu munsi u Rwanda rwishimiye kwita amazina abana b’ingagi ariko yongeraho ko bishoboka ko mu minsi iri imbere abanyarwanda bashobora kuzajya bita amazina abana b’intare kuko na zo zigenda ziyongera.

Ibi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yabitangaje kuri uyu wa 02 Nzeri 2016, mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi 22 bavutse kuva mu mpera za 2015 wabereye mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze.

Ubwo yagezaga ijambo nyamukuru ku bitabiriye uyu muhango, Perezida Kagame yashimiye abaturage baturiye ama pariki ku rwego rwiza bagezeho mu kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Perezida Kagame kandi yahereye kubyo umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) yari amaze kuvuga asobanura uburyo mu Rwanda urusobe rw’ibinyabuzima rugenda rwunguka ibinyabuzima bitandukanye aho mu mwaka ushize muri pariki y’Akagera hazanywe intare 7 kuri ubu zikaba zarabyaye zikaba ari 14, Perezida Kagame yabyishimiye avuga ko mu minsi iri imbere abanyarwanda bashobora kuzaba bita amazina abana b’intare kuko na zo zirimo kugenda ziyongera.

Perezida Kagame yagize ati: “Mukanya gashize Dr Francis uyobora RDB yari amaze kutubwira n’ibindi tugenda dusubizaho byahozeho ariko bikaza kurimbuka nkuko n’ubuzima bw’abantu twagize igihe burimbuka,niko gusubizaho intare muri pariki y’Akagera. Nategereje ko aza kongeraho ko ari hafi kudutumira kujya kuzita izina, […] mu bihe biri imbere dushobora kuzajya kwita intare amazina.Ubwo nayo izaba ari indi ntambwe duteye.”

Yakomeje asaba abanyarwanda gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima agira ati: “Ibi byose rero birashoboka, gusubizaho ibyari biriho byaje gucika, gufa neza ibikiriho byose kugirango bitere imbere ndetse bitubuke byose ni inshingano itari iya Leta gusa ahubwo ni iya buri munyarwanda wese kuko tuba twifuza ko buri wese agira inyungu ariko mu kugira iyo nyungu agomba kugira n’uruhare mu bikorwa bituma iyo nyungu iboneka. Ni wo muco, umaze kuba umuco wacu…”

Umuyobozi wa RDB Dr Francis Gatare yashimiye Perezida Kagame ku gaciro yahaye uyu muhango wo kwita izina abana b’ingagi akemera kwifatanya n’abawitabiriye. Dr Gatare yavuze ko mu mwaka ushize gusa, miliyoni 300 z’amadorali yinjiye mu gihugu aturutse mu bukerarugendo yongeraho ko muri pariki y’Akagera hagiye no gushyirwamo inyamaswa zitwa Inkura mu rwego rwo kongera ibinyabuzima.

Umuyobozi w’intaya y’amajyaruguru Bosenibamwe Aime yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku mishinga myishi yemereye abaturage batuye intara y’Amajyaruguru irimo imihanda n’amashuri ndetse anamushimira kuba yifatanyije n’abatuye iyi intara n’abandi baturutse hirya no hino ku isi mu gikorwa cyo kwita amazina abana 22 b’ingagi baherutse kuvuka.

Ingagi 22 ziswe amazina akurikira: Umuhate, Icyemezo, Mafubo (umuntu ufite amatwara n’imico myiza), Ntamupaka, Ireme, Ntibisanzwe, Ifatizo, Kwigira, Umuhuza, Kura, Nyampinga, Ishimwe, Tunganirwa, Ingemwe, Umwiza, Ndizihiwe (bivuga kwishima), Ndumunyarwanda, Mashami (kuko yavutse ku munsi mukuru wa Mashami), Igikombe (bivuga igihembo), Ukwiyunga, Hobe, Inshungu.

Aya mazina yatanzwe n’abantu batandukanye barimo: abanyeshuri bahize abandi mu myaka y’amashuri 2015 na 2016, itsinda ry’abahanzi rya Urburn Boys yatwaye Guma guma ya 2016, abahagarariye imiryango mpuzamahanga itandukanye mu Rwanda, abakozi muri za parike zo mu Rwanda n’abandi banyacyubahiro batandukanye.


Perezida Kagame yitabiriye uyu muhango, avuga ko hasigaye gahunda yo kwita izina Intare



Abaturage bari bishimiye kwakira Perezida Kagame mu muhango wo kwita izina


Manzi James (Humble G) umwe mu bagize itsinda rya Urburn Boyz ni umwe mu bise amazina ingagi


Ingagi zishimiye kwitwa amazina

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Reka ndabona ari byiza abanyarwanda bateye imbere koko muri byinshi! Nda bona nokwita amazina mugeze kire uretseko mutatubwiye ayizo ngangi!? Muherutse kwita NZARAMBA none cg izo ngagi Haba harimo NZABANDORA?izo ntare mumpaye uburenganzira nayita UBARIJORO. MUBANE NAYO

  2. Reka ndabona ari byiza abanyarwanda bateye imbere koko muri byinshi! Nda bona nokwita amazina mugeze kire uretseko mutatubwiye ayizo ngangi!? Muherutse kwita NZARAMBA none cg izo ngagi Haba harimo NZABANDORA?izo ntare mumpaye uburenganzira nayita UBARIJORO. MUBANE NAYO

  3. Reka ndabona ari byiza abanyarwanda bateye imbere koko muri byinshi! Nda bona nokwita amazina mugeze kire uretseko mutatubwiye ayizo ngangi!? Muherutse kwita NZARAMBA none cg izo ngagi Haba harimo NZABANDORA?izo ntare mumpaye uburenganzira nayita UBARIJORO. MUBANE NAYO

  4. Dushimire cyane Nyakubahwa Perezida wa Rep.Paul Kagame utarahwemye guha agaciro ibinyabuzima .Twibuke ko mukubiha agaciro yahereye ku kinyabuzima muntu.

Tanga Igitekerezo