Kwamamaza

Politiki

Mpayimana Philippe watangaje ko aziyamamariza kuba Perezida ari mu Rwanda

Yanditswe

kuya

na

Editor
Mpayimana Philippe watangaje ko aziyamamariza kuba Perezida ari mu Rwanda

Mpayimana Philippe witegura guhatanira kuba Perezida w’u Rwanda

Mpayimana Philippe uherutse gutangaza ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Gashyantare 2017.

Mpayimana yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ahagana saa saba n’igice z’ijoro ryo ku itariki ya 01 Gashyantare 2017 ari wenyine.

Ku itariki 31 Ukwakira 2016 ni bwo Mpayimana yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda nk’umukandida wigenga mu matora ateganyijwe kuba muri kanama uyu mwaka.

Akigera i Kigali yatangaje ko yiteguye gutanga kandidatire ye yaramuka yemerewe guhatana akazabona gutangaza imigabo n’imigambi ye.

Mpayimana Phillipe yabaga mu gihugu cy’u Bufaransa aho yagiye akorera imirimo itandukanye nko kuba umunyamakuru ndetse ngo yanakoraga mu ruganda rukora ibijyanye n’indyoshyandyo.

Mpayimana yatangarije IGIHE ko naramuka atsinzwe amatora bitazamubuza gukomeza kubana n’abanyarwanda kimwe nuko ngo atazatandukana n’abo mu Bufaransa aho yari amaze igihe aba.


Mpayimana yasanze hari abaje kumwakira ku kibuga cy’indege

IBITEKEREZO

  • Muwanashyaka Yanditse:

    Ni byiza kuba yifitiye ikizere
    Kandi amatora agomba kugira abahatana benshi rwose
    Niyamamaze yibonere0% ye

  • Muwanashyaka Yanditse:

    Ni byiza kuba yifitiye ikizere
    Kandi amatora agomba kugira abahatana benshi rwose
    Niyamamaze yibonere0% ye

  • Mbarubukeye Faustin Yanditse:

    ha ha ha ha!!!! ngo aje kwiyamamaza.umwanya wa peresedent. ufite nyirawo. nuwu mubyeyi wacu Kagame . Tumurinyuma Nkabanyarwanda.Bose. Abandi Nabo Tuzi.

  • rutwe Yanditse:

    ha ha ha ngo aje kwiyamamaza?

  • rutwe Yanditse:

    ha ha ha ngo aje kwiyamamaza?

  • Zana Yanditse:

    Nagerageze

  • moise Yanditse:

    Karibu s@n@.bne chance

  • JAZ Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano UNVA NIWE TWARIDUTEGEREJE

  • JAZ Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano UNVA NIWE TWARIDUTEGEREJE

  • JAZ Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano UNVA NIWE TWARIDUTEGEREJE

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza