Mozambique yemereye u Rwanda ko nta mwanzi uzarutera aturutseyo

1

Perezida Paul Kagame na Perezida Filipe Nyusi/Photo Urugwiro

Igihugu cya Mozambique cyasezeranyije u Rwanda ko mu mpunzi z’Abanyarwanda gicumbikiye nta n’umwe kizemerera ko aza guteza umutekano muke mu Rwanda.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Paul Kagame ari kugirira muri icyo gihugu, uruzinduko rwatangiye kuri uyu wa Mbere.

Perezida Kagame na Philipe Nyusi wa Mozambique babanje gusinya amasezerano y’ubufatanye mu bya politiki, ndetse hanashyirwaho itsinda rihuriweho rizajya risuzuma niba ibyemejwe bikorwa uko bikwiye.

Nyuma y’amasezerano Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louse Mushikiwabo yabwiye itangazamakuru ko ari iby’ingenzi kuba hasinywe amasezerano ku nyugu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Mushikiwabo kandi yavuze ko bashimiye Mozambique kuba ari kimwe mu bihugu bicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda kandi neza.

Yakomeje avuga ko icyo gihugu cyemeye ko nta munyarwanda kizemerera gukora ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda nkuko The NewTimes yabitangaje.

Yagize ati “Nkuko mubizi, byinshi mu bihugu bya Afurika bitewe n’amateka atandukanye, bigiye bifite impunzi zitandukanye kuri uyu mugabane.Dushimira Mozambique kandi twishimiye ko Perezida wa Mozambique yavuze ko iki gihugu cy’inshuti kitazihanganira ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bishobora gukorwa na bamwe mu bagize umuryango w’Abanyarwanda aha muri Mozambique.”

Yakomeje avuga ko bazakomeza guharanira ko impunzi z’Abanyarwanda ziba muri icyo gihugu zibaho neza.

Mu mwaka wa 2011 muri Mozambique habarurirwaga impunzi z’Abanyarwanda zisaga igihumbi, icyakora iyo mibare ishobora kuba yarahindutse kuko hari abava mu bihugu nka Zambia bakimukirayo ndetse n’abandi bamaze kubona ubwenegihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mozambique Oldemiro Marques Júlio Baloi yashimye umubano w’ibihugu byombi, kandi ashimira u Rwanda ko nubwo ari ruto, rukomeje kuba igihangange ku mugabane wa Afurika.

Yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza ku bindi bihugu, kuba rwarabashije kwivana mu bibazo bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, rukaba rwariteje imbere.

Uru ruzinduko rugamije ubufatanye mu ngeri nyinshi zirimo kunoza imikoranire nko mu buhinzi, uburobyi, n’ibikorwa remezo, ubutabera n’ibindi.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri Perezida Kagame aratanga ikiganiro mu cyumba cy’inama cyizwi nka Joaqim Chissano cyerekeye uruhare rw’urwego rw’abikorera mu Rwanda mu guteza imbere igihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo