Minisitiri w’umutekano yambitse impeta abarangije amasomo ya gipolisi.

Minsitiri Fazil Harerimana (hagati) ubwo yari ageze i Gishari yakiriwe mu cyubahiro

Minisitiri w’umutekano mu Rwanda Sheikh Mussa Fazil Harerimana ni we wayoboye umuhango wo kwambika impeta abanyeshuri barangije amasomo ya Gipolisi bari bamazemo umwaka usaga, ibintu ubundi bikunze gukorwa na Perezida wa Repubulika.

Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2016, ni bwo abapolisi bagera kuri 429 muri 435 bari batangiye amasomo ya gipolisi ku rwego rw’abofisiye bato (officer cadets) bambitswe impeta.

Ni umuhango wabereye mu ishuri rya giporisi riherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana mu ntara y’iburasirazuba.

Ubusanzwe uyu muhango ukorwa na Perezida wa Repubulika, gusa kuri iyi nshuro uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Mussa Fazil Harerimana mu bubasha yahawe na Perezida wa Repubulika.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda ndetse na Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe ndetse n’abo mu miryango yabarangije.

Aya masomo akaba yari amaze igihe gisaga umwaka kuko yatangiye tariki 04 Gicurasi 2015.

Iki ni icyiciro cya 8 kuva mu mwaka w’ 2000 polisi y’igihugu itangije iri shuri riherereye mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana.

Mu basoje aya masomo uko ari 429 harimo abakobwa 55.
Abanyamahanga 14 barimo 2 bavuye mu guhugu cya Namibia,10 bo muri Sudani y’Epfo na 2 bavuye mu gihugu cya Uganda.


Abapolisi bambitswe impeta babanje gukora akarasisi berekana ko bakamiritse imyitozo bitoreje i Gishari

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo