Minisitiri w’intebe yijeje abaturage inkunga ikomeye mu mushinga uzasezerera amapfa

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi (uwa kane ibumoso) ubwo yari ageze i Nasho aho yakoreye umuganda rusange

Ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu karere ka Kirehe, umurenge wa Nasho mu muganda usoza ukwezi kwa Kamena, Minisitiri w’intebe mu Rwanda Anastase Murekezi yasabye abaturage kwitabira gahunda yo kuhira imyaka kuko yitezweho umusaruro ukomeye maze abizeza ko Leta izatanga 50% ku bikoresho byose bizifashishwa muri uyu mushinga.

Ibi Minisitiri w’intebe yabivugiye mu muganda wo kuri uyu wa 25 Kamena 2016 yakoreraga mu murenge wa Nasho, akarere ka Kirehe, mu ntara y’Iburasirazuba ahatangijwe umushinga ukomeye wo kuhira imyaka witezweho guhangana n’ihindagurika ry’ikirere rikunze kwibasira aka karere.

Minisitiri w’Intebe yabanje gushimira ibikorwa by’Umunyamerika Howard Buffet byo kuhira imyaka maze abwira abaturage ko Leta izatanga 50% ku bikoresho byose bizifashishwa muri uyu mushinga.

Mu ijambo rye Minisitiri w’intebe Murekezi yagize ati: “Ndashishikariza abaturage kwitabira gahunda yo kuhira imyaka kuko itanga umusaruro. Leta izatanga 50% ku bikoresho byifashishwa, Uyu mushinga wo kuhira imyaka wa Nasho uzafasha mu gusezerera amapfa. Ndabashimira ubwitabire n’uburyo muri kuyitabira. Ndasaba ko gahunda zo guteganya amazi y’amatungo mu bworozi hano yakwitabwaho.

Minisitiri W’intebe kandi yibukije abatuye uyu murenge ko hari undi mushinga wo guhinga ibisheke uteganyijwe gutangira muri aka karere mu murenge wa Nasho, no mu mirenge ya Kabare na Ndego yo mu karere ka Kayonza uzabafasha kubona akazi no kwikura mu bukene maze abasaba kuzawitabira

Yagize ati: “Umushinga wo guhinga ibisheke by’uruganda rw’isukari ruzatangizwa i Nasho, Ndego na Kabare uzatanga imirimo, muzawitabire cyane, Ndabasaba kubungabunga ibikorwa by’iyi mishinga kuko igeza abaturage ku iterambere rirambye”

Ibi bisheke bizahingwa muri iyi mirenge, bizifashishwa mu gukora isukari izakorerwa mu ruganda rw’isukari Leta igiye kubaka i Nasho ruzajya rutanga toni ibihumbi 100 ku mwaka, ni ukuvuga ko ruzajya rutanga isukari ikubye inshuro zirenga icumi ku isukari iva mu ruganda rwa Kabuye dore ko rwo rutanga toni ibihumbi 7 gusa ku mwaka.

Yakomeje asaba aba baturage kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ndetse anasaba abayobozi mu inzego zose gukangurira abaturage gutanga Mituweri.

Gahunda yo kuhira imyaka yatekerejweho nyuma yo kubona ko ihindagurika ry’ikirere rikomeje kugira ingaruka mbi ku musaruro w’ubuhinzi cyane cyane mu ntara y’Iburasirazuba ahakunze kuva izuba ryinshi rigatuma umusaruro uba muke.


Minisitiri W’intebe Murekezi mu muganda rusange


Minisitiri w’Intebe mu muganda n’abaturage

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo