Minisitiri w’Intebe yibukije abatuye i Gatsibo kubyaza umusaruro inkunga Leta yatanze

Mu muhango wo gutaha ibikorwa remezo byo kuhira imyaka mu gishanga n’imusozi byubatswe mu karere ka Gatsibo, Intara y’Uburasirazuba, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yibukije abaturage ko guverinoma y’u Rwanda yemeye gutanga inkunga ingana na 50% ku bikoresho byifashishwa mu kuhira imyaka, abasaba kubyaza umusaruro iyo nkunga.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n’umuganda udasanzwe m’ubuhinzi wabereye mu murenge wa Gatsibo mu kagari ka Nyabishwanda wari ugamije gukangurira abaturage kwitabira gahunda yo kuhira imyaka mu gihe cy’izuba.

Kimwe mu bikorwa remezo byatashywe kuri uyu wa 22 Nyakanga 2016, harimo urugomero rw’amazi rwa Rwangingo ruzifashishwa mu kuvomerera imyaka yo mu gishanga cya Rwangingo-Karangazi rwuzuye rutwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 8 na miliyoni 593.

Iki gishanga cya Rwangingo - Karangazi gifite ubuso bwa hegitari 925 (925 ha) zirimo hegitari 322 ziherereye mu Karere ka Gatsibo na hegitari 603 ziri mu Karere ka Nyagatare.

Minisitiri w’Intebe kandi yatashye undi mushinga wo gufata amazi azifashishwa mu kuhira imyaka imusozi kuri hegitari 45 afatwa mu gishanga cya Nyakagezi, umushinga watwaye akayabo ka miliyoni 672 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe Murekezi yibukije abatuye muri aka karere ko u Rwanda rwashyize imbere gahunda yo kuhira imyaka ndetse anabibutsa ko Guverinoma yiyemeje gutera inkunga ingana na 50% ku bikoresho byose bizajya bikoreshwa mu bikorwa byo kuhira imyaka bityo abasaba kubyaza umusaruro iyo nkunga ya Guverinoma.

Minisitiri Murekezi yagize ati: "Mu rwego rwo guteza imbere gahunda yo kuhira, u Rwanda rwihaye intego yo kuzaba rwuhira ubutaka bungana nibura na hegitari 100,000 muri 2020. Inyigo yakozwe muri 2015 yerekanye ko ingano y’amazi mu Rwanda ari m3 Miliyari 6,826 ku mwaka. Tugomba kuyabyaza umusaruro, Guverinoma irakangurira abahinzi borozi gukoresha amahirwe yo kunganirwa ku nkunga ya 50% ku bikoresho byifashishwa buhira."

Yakomeje abasaba gukomeza gushyira imbere gahunda zo guhinga kijyambere bakoresha uburyo bugezweho n’imbuto nziza kandi zera vuba ndetse no korora amatungo magufi n’ibindi.

Ati: "Guverinoma izakomeza kongera ubushobozi mu gukoresha amazi dufite mu Rwanda biciye mu mishinga yo kwegereza abaturage amazi, Guverinoma irasaba Abahinzi- borozi kurushaho gukoresha inyongera musaruro, guhinga ibihingwa byera vuba mu bishanga. Turasaba abaturage korora amatungo magufi, kwitabira gutera no guhunika ubwatsi bw’amatungo no gufata neza ibikorwa remezo."

Ikibazo cy’amapfa gihangayikishije igihugu cy’u Rwanda cyane cyane intara y’Iburasirazuba ikunze kwibasirwa n’izuba cyane. Iyi ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda igenda ishyira mu bikorwa ikanatera inkunga imishinga yo kuhira imyaka kandi ikanayitera inkunga mu rwego rwo kuzamura urwego rw’ubuhinzi nk’inkingi ya mwamba mu guhashya ubukene n’inzara mu Rwanda.



Minisitiri w’Intebe Murekezi yifatanyije n’abaturage mu muganda udasnzwe wo gushishikariza abahinzi kuhira


Minisitiri w’Intebe yatemberejwe aho ibikorwa by’imishinga yo kuhira byubatswe


Aha ni ahazaturuka amazi yo kwifashisha mu kuhira imyaka


Minisitiri w"Intebe Murekezi arasobanurirwa umushinga wo gufata amazi azajya yifashishwa mu kuhira igishanga Rwangingo-Karangazi.

Jean Paul NIYITANGA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo