Kwamamaza

Politiki

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheri ategerejwe i Kigali mu minsi mike.

Yanditswe

kuya

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheri ategerejwe i Kigali mu minsi mike.

Mu ruzinduko Minisitiri w’Intebe wa Isiraheri Benjamini Netanyahu yatangiye gukorera mu bihugu bya Afurika y’I Burasirazuba, biteganijwe ko azasura n’u Rwanda.

Kuva kuri uyu wa mbere Minisitiri w’Intebe wa Isiraheri Benjamini Netanyahu aratangirira uruzinduko rw’akazi muri Afurika y’i Burasirazuba mu bihugu bya Uganda, Kenya, u Rwanda na Etiyopiya.

Netanyahu asuye ibi bihugu nyuma y’uko inama y’abaminisitiri muri Isiraheri yemeje uru rugendo ku wa 25 Kamena.

Mu kiganiro Netanyahu aherutse kugirana n’ ikinyamakuru Daily Nation yavuze ko Isiraheri ishaka kugarukira Afurika, Afurika nayo ikagarukira Isiraheri.

Ibihugu byinshi bya Afurika byaciye umubano na Isiraheri ku gitutu byashyizweho n’abarabu mu nyuma y’intambara barwanyemo n’iki gihugu mu myaka ya 1767 na 1973.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Netanyahu araza kwakirwa na Mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ndetse anagirane ibiganiro n’abandi bayobozi baturuka mu bihugu bya Kenya, u Rwanda, Ethiopiya, South Soudan, Zambia na Malawi ku kibazo k’ibitero by’iterabwoba bikorwa na Al Shabaab.

Biteganijwe kandi ko azasura aho mukuru we Lt Col Yonathan Netanyahu yapfiriye ubwo yari ayoboye abakomando ba Isiraheri bari baje kubohora indege yabo yari yayobejwe n’ibyihebe, aho kujya mu Bufaransa ikajya muri Uganda.

Ku munsi w’ejo azasura igihugu cya Kenya mbere y’uko aza mu Rwanda ku wa 6 Nyakanga aho azava akomereza muri Etiyopiya.

U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza na Isiraheri ndetse n’ubufatanye mu bya politiki n’ubukungu.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza