Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie

Minisitiri w’intebe wa Ethiopie wari utegerejwe mu Rwanda yamaze kuhagera yakirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bamuha ikaze mu Rwanda.

Minisitiri w’intebe wa Ethiopie Hailemarian Desalegn yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 27 Mata 2017 mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu rugamije kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’intebe Hailemarian yaje azanye n’umufasha we Roman Tesfaye.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo abinyujije kuri Twetter na we yahaye ikaze Minisitiri w’intebe wa Ethiopie n’abamuherekeje bakigera mu Rwanda.

Yagize ati: Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’inshuti ETSIYOPIYA ageze iKigali mu kanya,mu ruzinduko rw’iminsi 3. Ikaze PM Hailemariam, n’abamuherekeje!"

Desalegn agiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma yaho mu ntangiriro za Gashyantare 2017, Perezida Kagame yari muri iki gihugu aho yari yitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, ihuza abakuru b’ibihugu ku nshuro ya 28.

Umubano w’ibihugu byombi ni ntamakemwa kuko binafitanye amasezerano atandukanye y’imikoranire n’imigenderanire.

Nko mu rwego rw’imikoranire, Ethiopie ifitanye amasezerano y’imikoranire n’u Rwanda mu burezi, ubukungu, ingufu n’ibindi mu gihe mu migenderanire, ibi bihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere ari nabyo byatumye kompanyi z’indege RwandAir na Ethiopian Airlines byemererwa gukorera mu kirere cy’ibihugu byombi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane biteganyijwe ko Perezida Kagame aza gusangira na Minisitiri w’intebe wa Ethiopie ndetse nyuma akazatemberezwa ahantu hatandukanye mu Rwanda asura ibikorwa by’iterambere.


Perezida Kagame yahaye ikaze Minisitiri w’intebe wa Ethiopie HailemarianMadamu Jeannette Kagame yahaye ikaze Roman Tesfaye, umufasha wa Minisitiri w’intebe Hailemarian


Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo