Minisitiri Mushikiwabo yitabiriye inama yo kwamamaza Amina Mohammed mu matora ya AU

1

Minisitiri Mushikiwabo (iburyo) na mugenzi we wa Kenda Amina Mohammed

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Madamu Louise Mushikiwabo, ni umwe mu bitabiriye inama igamije gushyigikira umunyakenya Amina Mohammed mu matora yo guhatanira kuyobora komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2016, Minisitiri Mushikiwabo yahuriye muri Kenya n’abandi baminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu nama yo guhuriza ingufu zabo bagashyigikira Amina Mohammed.

Amina Mohammed ni we mugore wa mbere wabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya (n’ubu aracyari we), Kuri ubu akaba ari umwe mu bakandida bahatanira kuyobora komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Abinyujije kuri Twetter ye, Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko intego yo guhura kwabo ari uguhuza imbaraga zabo mu gushyigikira no kwamamaza uyu mukandida kandi ngo ibyo bateguye bizabyara umusaruro.

Uretse Minisitiri Mushikiwabo, muri iyi nama hari harimo ba minisitiri b’Ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bya EAC uwa Tanzania Augustine Mahiga, uwa Uganda Sam Kutesa n’uw’ u Burundi Aimable Otis.

Aba bose bemeranyijwe ko bagomba kujya inyuma ya Mohammed mu guhatanira uyu mwanya ukomeye mu muryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse banasaba ubunyamabanga bwa EAC gukwirakwiza icyifuzo cyabo mu yindi miryango y’ubukungu yo muri Afurika mu rwego rwo kugiha ingufu.

Mu rwego rwo gushakira amajwi umukandida Amina Mohammed, Visi Perezida wa Kenya William Ruto, yatangiye urugendo mu bihugu bitandukanye birimo Chad, Cote d’Ivoire, Ghana, Liberia, Siera Leone, Algeria na Nigeria mu gushakira amajwi umukandida wabo.

Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe kuri ubu iyobowe n’umunyafurika y’Epfo Nkosazana Zuma, amatora yo kumusimbura akaba ateganyijwe kuba muri Mutarama 2017 akazabera i Addis Ababa muri Ethiopia ku kicaro cy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo