Minisitiri Mushikiwabo ari i Beijing mu nama ikomeye yiga ku mutekano w’Isi

Minisitiri Mushikiwabo ni umwe mu nzobere zitabiriye inama ku mutekano w’isi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda Louise Mushikiwabo yitabiriye inama yiga ku mutekano mpuzamahanga ndetse n’uruhare rw’igihugu cy’ u Bushinwa mu kubungabunga umutekano w’isi.

Iyi nama y’iminsi ibiri ku mutekano w’isi iri kubera mu murwa mukuru w’u Bushinwa, Beijing, kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ugushyingo 2016.

Iyi nama iriga ku bibazo bikomeye byugarije umutekano ku isi, uruhare rw’u Bushinwa mu bikorwa byo kubungagunga umutekano ku isi ndetse n’ibibazo bikomeye bishobora kugwirira isi bitewe n’ihungabana ry’ubukungu.

Mu ijambo yavugiye muri iyi nama, Minisitiri Mushikiwabo yahamagariye u Bushinwa kugira uruhare mu kubungabunga umutekano ku isi avuga ko uruhare rw’iki gihugu rukenewe cyane.

Yagize ati: “Uruhare rw’u Bushinwa mu kubungabunga amahoro ni ikintu cy’ingirakamaro. Kugira uruhare mu kubungabunga amahoro ni ingingo yo kwigwaho, ibikorwa mpuzamahanga byo kubungabunga umutekano birasaba ko u Bushinwa bubigiramo uruhare runini cyane. Ibi ntibizadufasha guhangana n’amakimbirane gusa ahubwo bizanadufasha mu kuyirinda”

Ambasaderi Wolfgang Ischinger uyoboye Munich security conference na we yagize icyo avuga kuri iyi nama agira ati: "uyu munsi n’ejo itsinda ry’umutekano ryitiriwe Munich ryahuje inzobere z’Abashinwa n’abayobozi b’i Burayi muri Politiki, mu burezi n’ishoramari"

Muri iyi nama Ambasaderi Wolfgang Ischinger mu ijambo rye yagize ati "Ubu hari amakimbirane akomeye n’intambara za gisivili mu Burasirazuba bw’Isi, ibikorwa by’iterabwoba no kwaguka kw’ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga, ibyo bibazo mu mutekano bigera no ku Bushinwa. Niyo mpamvu tugomba gushaka uburyo bwo kongera ubufatanye

Iyi nama yitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abo mu nzego z’umutekano, abanyepolitiki, abashakashatsi, inzobere z’abarimu ba kaminuza n’abahagarariye imiryango itari iya Leta.

Ihuriro ry’umutekano ryitiriwe Munich (Munich Security Conference) ryatangiye kubaho muri 2009, kugirango rijye ritegura ibiganiro mpaka ku ngingo zitandukanye ku mahame y’umutekano mpuzamahanga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo