Minisitiri Busingye yagaragaje igituma u Rwanda rutaraba umunyamuryango wa ICC

1

Ubwo Minisiteri y’ubutabera yamurikaga ishusho y’ishyirwa mu bikorwa ry’amahame y’uburenganzira bwa muntu u Rwanda rwashyiriyeho umukono i Geneve mu mpera za 2015, Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda Joston Busingye yavuze ko kuba u Rwanda rutaraba umunyamuryango w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC ari amahitamo y’igihugu kuko hari impinduka rwasabye muri uru rukiko zikaba zitarashyirwa mu bikorwa.

Ibi Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda Joston Busingye yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’inama yabaye kuwa wa 23 Kamene 2016.

Iyi nama yari igamije kumurika ishusho y’ishyirwa mu bikorwa ry’amahame 50 y’uburenganzira bwa muntu u Rwanda rwiyemeje gushyira mu bikorwa ruyahawe n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu, mu mpera za 2015.

Asubiza ku mpamvu u Rwanda rutaraba umunyamuryango w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) Minisitiri Busingye yavuze ko kuba umunyamuryango w’uru rukiko ari amahitamo y’igihugu ashingiye ku nyungu z’abenegihugu bityo avuga ko kuba hari ibyo u Rwanda rwasabye ko bikeneye kunozwa bikaba bitarahinduka ngo abona nta mpamvu yo kuba umunyamuryango wa ICC.

Minisitiri Busingye yagize ati: “ Kuba umunyamuryango wa ICC ni amahitamo y’igihugu ashingiye ku bintu bifatika bizwi, ntabwo ari ikintu twemeje ejo cyangwa ejobundi, ni ikintu kuva yajyaho kugeza magingo aya tutarafata uwo mwanzuro kandi hari n’ibihugu byinshi cyane bitaraba umunyamuryango wa ICC “

Yakomeje agira ati: “iyo tuvuze ngo hari ibyo twasabye ku bushake bw’igihugu, kuko nitwe tubikora mu nyungu z’abanyarwanda, iyo tubona hari uburyo ibintu bikeneye kunozwa ni byo tuvuga gusa, nubungubu nibyo twavuze, tukavuga ngo turabona hari uburyo bikeneye kunozwa kuko icyifuzo cy’abanyarwanda ni cyo gikwiye kuba kigaragara mu byo tuba twarasabye kunoza, iyo rero tubonye hari uburyo bundi birimo kumvikana cyangwa se ishyirwamubikorwa ryabyo rikagaragaza ko hari ikikirimo twakosora, ndatekereza ko byaba biri mu burenganzira bwacu”

Ubwo yatangizaga iyi nama kandi Minisitiri Busingye yibukije inzego zose, ibigo na sosiyete civile ko gushyiramubikorwa amahame agenga uburenganzira bwa muntu ari inshingano yabo anabasaba kujya batanga ibitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa ry’aya mahame.

U Rwanda rwashyize umukono ku myanzuro 50 rwahawe n’akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye ijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu mpera z’umwaka wa 2015.

Kuri ubu u Rwanda ruri mu nzira yo gushyira mu bikorwa iyi myanzuro bitarenze muri 2019 nkuko rwabyiyemeje. Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko bafite ubushake bwo gutanga ibitekerezo n’inkunga ishoboka mu ishyirwamubikorwa ryayo ndetse baniyemeza ko iyi myanzuro ishobora no kubahirizwa mbere y’igihe cyateganyijwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Ariko iyi nkuru ntago yuzuye, ibyo basabye uru rukiko ni ibihe ko Minister atabashije kubigaragariza abanyarwanda?
    Murakoze

Tanga Igitekerezo