Kwamamaza

Politiki

Min Kaboneka yasobanuye iby’uburenganzira bw’umwana uzavuka nyina yaranze gutwita agatanga ikiraka

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Min Kaboneka yasobanuye iby’uburenganzira bw’umwana uzavuka nyina yaranze gutwita agatanga ikiraka

Ubumenyi bw’imyororokere bugaragaza ko umwana avuka igihe intangangabo yahuye n’intangagore bikarema igi rigenda rikurira mu nda y’umugore kugeza amezi icyenda ashize umwana akavuka.

Nyamara uko iminsi ishira ikoranabuhanga rikataje, no mu buzima ritera imbere. Kuri ubu mu bihugu byateye imbere uretse ko no mu Rwanda bimwe byahageze, hari abana basigaye bavuka hifashishijwe ikoranabuhanga.

Hari uburyo bwo gufata intangagore bakazihuza n’intangangabo bakazirera mu byuma kugeza zikuze zikavamo umwana.

Hari ubundi buryo bwo kuzifata bakazihuriza mu nda y’undi mugore (mu gihe ny’irintangangore adashaka gutwita cyangwa hari ikibazo gituma atabasha kubyara),agatwita yabyara umwana akamuha abamuhaye ikiraka cyo kubatwitira, bakamwishyura.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku irangamimerere kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yabajijwe uko abana bazajya bavuka gutyo mu minsi iri imbere bazajya bandikwa mu bitabo by’irangamimerere, by’umwihariko igihe hagiye kwandika abo bakomokaho.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko na Leta izi neza ko ikoranabuhanga ririho ariyo mpamvu bateganyije uko uwo mwana wavutse atyo azajya yandikwa.

Ati “Urugero bafashe intanga zanjye baziteye umugore w’i Rusizi, uwo mugore twabyumvikanyeho.Aba yemera ko ndi papa w’umwana.Ariko wenda uwo mugore yanze gutwita, akodesheje undi ngo amutwitire.”

Yakomeje agira ati ““Ayo masezerano mwagiranye avuga ko uri ku kiraka cy’amezi icyenda, wowe urabyara bakwishyure ubundi uhe umwana nyira we amwandikishe kuko niwe mubyeyi.”

Kaboneka yavuze ko nta kwibeshya kuzabaho kuko nyir’intanga azaba azwi n’uwahawe ikiraka cyo gutwita akaba azwi.

Mu mwaka wa 2015 nibwo bwa mbere mu Rwanda havutse abana babiri b’impanga, bavutse hifashishijwe ikoranabuhanga ryo guhuriza mu byuma byabugenewe intangangabo n’igi ry’umugore, kubera ko ba nyina bafite ibibazo bidashobora gutuma babyara bisanzwe.

IBITEKEREZO

  • javier Yanditse:

    This is terrible to hear

  • fkaaa Yanditse:

    nimipinge imana tu abo nibo bazarimbura isi kko ntarukundo bavukana watiza umunu inda akamenya akundande

  • Hadassa Yanditse:

    Akariro game na Feri !,,,,,,

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza