Kwamamaza

Politiki

Masire wayoboye Botswana akanayobora iperereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yapfuye

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Masire wayoboye Botswana akanayobora iperereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yapfuye

Sir Ketumile Masire wabaye Perezida wa Kabiri wa Botswana akayobora itsinda ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ryakoze iperereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yapfuye.

Masire yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena azize indwara mu bitaro bya Bokomoso Hospital nkuko News24 yabitangaje.

Uyu mukambwe w’imyaka 91 yari amaze icyumweru arwariye muri ibyo bitaro.Yayoboye Botswana kuva mu mwaka wa 1980 kugeza mu 1998.

Uyu musaza yagize uruhare mu gushyira ahagaragara uruhare rw’umuryango mpuzamahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu iperereza ryakozwe n’itsinda Masire yari ayoboye mu mwaka wa 1999, raporo batangaje muri Nyakanga 2000 yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobora kwirindwa ntibe.

Iyo Raporo y’amapaji 318 yagaragaje uburyo ibihugu bikomeye ku isi n’ibigize akanama k’umutekano ka Loni byatereye agati mu ryinyo ntibitabare, ndetse n’ingabo z’amahanga zari mu gihugu zigategekwa gutaha.

Iyo raporo kandi yasabye Loni gusaba ibihugu byemeye uruhare rwabyo muri Jenoside ndetse n’ibitararwemera kugira icyo bikora ngo ibyangjwe ku burangare bwa Loni mu Rwanda bisanwe.

Masire kandi yabaye umuhuza mu biganiro byo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya 2000-2003.

IBITEKEREZO

  • Vuguziga Yanditse:

    BIHEZANDE ??? NUMUHUNGU WA. BISHIRANDORA !!!!!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza