Kwamamaza

Politiki

Maroc yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda

Yanditswe

kuya

Maroc yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda

Igihugu cya Maroc cyafnguye ku mugaragaro Ambasade yacyo mu Rwanda, nyuma y’amezi abiri bakora ariko batarafungura ku mugaragaro.

Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo.

Mushikiwabo yavuze ko gufungura Ambasade ku mugaragaro, ari ikimenyetso cy’umubano mwiza watangiye mbere nkuko The NewTimes yabitangaje .

Yagize ati "Kuzamura ibendera ni ikimenyetso .Umubano w’ibihugu byombi urakomeye ariko ibyo dukoze ni ikimenyetso mu bubanyi n’amahanga n’uburyo bwo kubakira. Ubusanzwe Maroc iri mu Majyaruguru ariko uyu munsi iri hano."

Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda, Youssef Imani yavuze ko gufungura Ambasade ku mugaragaro bizafasha cyane abashaka kujya muri Maroc, ubusanzwe bajyaga gushaka ibyangombwa muri Kenya.

Yavuze ko bazatanga serivisi zose ababagana bazajya bakenera biri mu nshingano zabo.

Mu Ukwakira umwaka ushize, u Rwanda na Maroc basinye amasezerano 19 agamije gushakira amahirwe abaturage b’ibihugu byombi.

Aya masezerano yakurikiye uruzinduko rw’abakuru b’ibihugu byombi, aho habanje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda akajya gusura Maroc, nyuma y’amezi ane Umwami Mohamed V nawe agasura u Rwanda.

Nyuma yo gusinya amasezerano, aashoramari mu masosiyete yo muri Maroc baje mu Rwanda bagaragaza ubushake mu gushora imari yabo mu bikorwa by’ingufu, ubukungu, gutwara abantu n’ibintu, kubaka inzu zigezweho, n’ibindi.

IBITEKEREZO

  • nkji Yanditse:

    munabarangire aho biro iri.
    ni mukarere ka gasabo, umurenge wa kinyinya, akagari ka gacuriro hafi yaho tigo ikorero

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza