Madamu Jeannette Kagame yasabye isi yose kuba hafi y’abapfakazi

Madamu Jeannette Kagame yasabye abatuye isi yose gufasha no kwita ku bapfakazi aho bari hose ku isi, hirindwa icyabakomeretsa haba ku mutima no ku mubiri.

Yabivuze kuri uyu wa Gatanu mu Bwongereza, mu muhango wo kwizihiza imyaka 20 Umuryango The Loomba foundation umaze ubayeho.Uyu muryango ufasha abagore b’abapfakazi ndetse n’abana babo.Kuri uyu wa Gatanu kandi nibwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abapfakazi.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abapfakazi hirya no hino ku isi bakunze kwibasirwa iyo abagabo babo bamaze gupfa, bakanenwa ndetse bamwe bakanahohoterwa.

Yavuze ko kuri benshi ibintu bihinduka bibi kurushaho iyo umugabo apfuye nta bushobozi bari bafite, bagatangira kugorwa no kwita ku bo basigaranye ndetse n’imibereho yabo.

Ati "Nyuma yo gupfa kw’abagabo babo, ibibazo by’imibereho birushaho gukomeza ibintu, imibereho ikaba mibi haba kuri bo no ku bana babo."

Yakomeje agira ati "Ikibabaje nuko icyuho cyasizwe n’abagabo babo hari ubwo cyuririrwaho n’imigenzo gakondo, ikaba yaba umwanya wo kubahohotera no kubambura bumwe mu burenganzira bwabo bw’ingenzi."

Muri uyu muhango wari witabiriwe na Cheri Blair, Umufasha wa Tony Blair, Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mateka y’u Rwanda, avuga uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yasize abapfakazi benshi mu gihugu bafite ibikomere bitandukanye, nyamara kubera ubuyobozi bwiza no kwitabwaho bakongera kugira icyizere cyo kubaho.

Ati "Kuri twe umunsi mpuzamahanga w’abapfakazi tuwumva kurusha abandi kuko mu mateka yacu, abagore benshi babuze abagabo, abana babo babareba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi."

Yongeyeho ati "Nyuma ya Jenoside, agahinda k’abo bagore kakomeje gushegesha umuryango nyarwanda.Ahahoze abagore b’abanyamurava, hari hasigaye abagore b’imitima yashengutse.Hari byinshi bari babuze."

Yavuze ko ubufatanye nk’imwe mu nkingi y’umuco nyarwanda aribyo byafashije igihugu kongera kwiyubaka no kwita ku bapfakazi.

Yasabye isi yose guhaguruka ikita ku bapfakazi, ikanarinda ko hagira ubahohotera.

Ati "Mu gihe twizihiza uyu munsi, ndasaba twese gufatanya tugaharanira ko uburenganzira bw’abagore bwubahirizwa, tunarwanye uwo ari wese washaka kubahohotera."

Umunsi mpuzamahanga w’abapfakazi wizihizwa buri mwaka tariki 23 Kamena. Wemejwe na Loni mu mwaka wa 2010.


Madamu Jeanette Kagame


Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo