Kwamamaza

Politiki

Madamu Jeannette Kagame yakiriye Madamu wa Perezida wa Benin wasuye u Rwanda

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Madamu Jeannette Kagame yakiriye Madamu wa Perezida wa Benin wasuye u Rwanda

Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ,Jeannette Kagame, yakiriye mugenzi we Madamu wa Perezida wa Repubulika ya Benin , Claudine Talon, uri i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ine.

Madamu Claudine Talon yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 07 Ugushyingo 2016 aho yakiriwe na mugenzi we Madamu Jeannette Kagame.

Uru ruzinduko rwa Madamu Claudine Talon ruzamara iminsi ine kuko ruzasozwa tariki 11 Ugushyingo 2016.

Ni uruzinduko ruzarangwa no gusura ibikorwa bitandukanye birimo imishinga na gahunda by’Umuryango Imbuto Foundation Madamu Jeannette Kagame abereye umuyobozi w’ikirenga.

Zimwe muri gahunda Claudine Talon azaganizwaho zirimo ibijyanye no guteza imbere uburezi, ubuzima, ubukungu, urubyiruko n’umuryango muri rusange bikorwa na Imbuto Faundation. Azanasura kandi umudugudu w’icyitegererezo wubatse mu karere ka Kayonza, ishuri ry’inshuke n’ihuriro ry’umuryango n’ibindi.

Biteganyijwe ko Madamu Talon kuri uyu wa Kabiri asura ikigo Isange One Stop Center akanasobanurirwa uburyo bwo kwita ku muryango (Family Package) bikaba bibera ku bitaro bya Kacyiru.

Madamu Talon kandi arasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Muri iyi minsi igihugu cya Benin kibanye neza n’u Rwanda dore ko Madamu Talon aje mu Rwanda nyuma y’uko umugabo we na we aherutse gusura u Rwanda muri Kanama uyu mwaka aho yanasinyane amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza