Riek Machar yatonyotse ibirenge nyuma yo kugenda iminsi 40

1

Ibirenge bya Machar byatonyotse

Uwahoze ari visi perezida wa Sudan y’Epfo Riek Machar arwaye ikirenge bikomeye nyuma yo kugenda iminsi mirongo ine n’amaguru ahunga ingabo za leta zari zabasumbirije.

Kuva muri Nyakanga ingabo za Machar n’iza Perezida Salva Kiir zakozanyijeho. Kuva icyo gihe Machar nta wongeye kumuca iryera.

Nyuma byaje kumenyekana ko ari muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho hose akaba yarahageze agenda n’amaguru

Ifoto yafashwe n’ikinyamakuru Chimpreport igaragaza Machar ari kuvurwa n’ingabo z’umuryango w’abibumbye, ikirenge cyaratonyotse ku buryo bukomeye. Dr Machar yahise ajyanwa mu mujyi wa Khartoum aho agomba guhurira n’abaganga bihariye bo kumuvura.


Machar yafotowe ari kuvurwa n’ingabo za UN zibungabunga amahoro muri Congo

Uwahoze avugira igisirikare cya Machar James Dak yavuze ko Machar yarwaye ibirenge kubera urugendo yakoze ariko kandi ngo bizeye ko leta ya Sudan izamwitaho agakira vuba cyane.

Guverinoma ya Sudan yabwiye itangazamakuru ko Machar yamaze kugera i Khartoum ameze nabi kandi ko akeneye kwitabwaho.

Bagize bati "ubuzima bwa Machar ntibwari bumeze neza uko bigomba, yageze mu gihugu akeneye ubutabazi kugeza igihe azagendera amaze kumva ameze neza”

Machar yari yagarutse mu gihugu muri Mata uyu mwaka, nyuma y’imyaka ibiri yarahunze ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi.

Kuva Sudani y’Epfo yashingwa mu mwaka wa 2011, ibihumbi by’abantu byarapfuye abandi barahunze.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo