MUSANZE : Abana n’urubyiruko bateguriwe ibiganiro mpaka ku bumwe n’ubwiyinge

Ku wa 22 Werurwe 2017, mu Ishuri ry’Ubuhinzi n’Ubumenyi bw’Umatungo (UR-CAVM) riri mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, habereye ibiganiro mpaka kuri gahunda na Politiki y’Ubumwe n’Ubwiyunge, byateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), ku bufatanye na Ministeri y’Uburezi. Baganiriye ku nsanganyamatsiko igira iti : « Isano iri hagati y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’Iterambere Rirambye »

Ibi biganiro biteganyijwe kubera mu mashuri abanza, ayisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyi ngiro n’amakuru, bigamije gutoza abana n’urubyiruko rw’u Rwanda gukurana umuco w’ibiganiro mpaka byubaka igihugu.

Rucogoza Edouard ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Ntara y’Amajyaruguru akaba yari anahagarariye NURC muri ibi biganiro, yavuze ko bizafasha abana n’urubyiruko gutekereza no gusesengura ibyo baganiraho, gukurana umuco w’amahoro n’imibanire myiza, no gusobanukirwa neza ubumwe n’ubwiyunge n’akamaro bufite mu iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda muri rusange.

Abanyeshuri bo mu UR-CAVM bahamya ko ibi biganiro binabafasha gusobanukirwa neza n’amateka y’Igihugu cyacu, bakayagiraho imyumvire imwe, bityo bakagira n’icyerekezo kimwe.

UR-CAVM yatangiye kwitegura Kwibuka 23

Ibi biganiro kandi byahuriranye n’Icyumweru cyo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside cyateguwe n’abanyeshuri bo muri iyi kaminuza bari mu ihuriro ry’abanyeshuri rigamije ubumwe n’ubwiyunge « Students Club for Unity and Reconciliation » (SCUR), ku bufatanye na kaminuza, ku nsanganyamitsi igira iti « Duharanire kubaka Amahoro Arambye turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ».

Iki cyumweru giteganyijwe ku wa 22-29 Werurwe 2107 mu rwego rwo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kikazarangwa n’imiganda n’ibindi bikorwa bigamije gushyigikira abatishoboye basizwe iheruheruna Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu gace iri shuri ryubatsemo, birimo kubasanira amazi, bakanasura inzibutso zishyinguyemo inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi biganiro mpaka biteganyijwe kubera mu mashuri yose yo mu Rwanda, abanyeshuri ubwabo bakabigiramo uruhare bungurana ibitekerezo ku nsanganyamatsiko zitandukanye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo