MIFOTRA yatangaje ukuri ku makuru y’ivugururwa ry’inzego za Leta yiriwe acicikana

1

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo mu Rwanda Judith Uwizeye

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) yanyomoje amakuru yiriwe acicikana ku mbuga nkoranya mbaga avuga ko hagiye kongera kubaho ivugurura mu nzego zose za Leta itangaza ko ayo makuru nta gaciro afite.

Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2016, hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hacicikanye amakuru avuga ko hagiye kongera kuba ivugurura mu nzego zose za Leta ariko Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) iranyomoza ayo makuru ikavuga ko nta gaciro afite.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, iyi minisiteri yanyomoje aya makuru igira iti: "Amakuru ari gukwirakwizwa kuri Social Media avuga ko hagiye kongera kuba Ivugurura mu Nzego zose za Leta ni Ibihuha, ntimubihe agaciro"


Ubu ni ubutumwa bwatangajwe kuri twitter ya MIFOTRA

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Mu kigo cya RURA ho buri muyobozi mukuru wese ugiyeho akora amavugurura nukuvuga restructure.
    Nangwa nabakozi ba leta bo byibura bafite minisitiri ubavugira.

    Nukuvuga ngo buri myaka itatu haba restructure can you imagine!!!

Tanga Igitekerezo