Kuba Ethiopia yarateye imbere mu bukungu ntibyayigwiririye-Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko kuba igihugu cya Ethiopia cyarateye imbere mu bukungu atari impanuka, ahubwo ari ukubera ko abayituye n’abayobozi bayo bagize intego kandi bagaharanira kuyigeraho.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro we na Minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn bagiranye n’abanyamakuru.

Perezida Kagame yavuze ko abaturage ba Ethiopia ndetse n’u Rwanda barajwe ishinga no kugera kubyo biyemeje.Yavuze ko kandi ari nayo ntego y’ibihugu bya Afurika, yo guteza imbere abaturage babyo.

Yagize ati "Tugomba kugira intego, tugashyira uburyo bwo kugera kubyo twifuza kandi tugomba gukora kugirango tugere aho dushaka kugera.Urebye intego z’ibihugu bya Afurika zirasa, ni iterambere ry’abaturage."

Kagame yongeyeho ko nta gihugu kitagira imbogamizi, ahubwo amahitamo meza igihugu gifata akaba ariyo atuma gitera imbere cyangwa ntigitere imbere.

Yagize ati "Ntabwo Afurika ariyo ibamo imbogamizi gusa, ku isi hose zirahaba...Ethiopia yagiye iza mu bihugu bikomeye mu bukungu, ntabwo byabagwiririye, nuko bakoze ibyiza."

Yavuze ko nta kindi gituma ibihugu bitera imbere atari ugushyira imbere inyungu z’abaturage.

Minisitiri w’Intebe Desalegn yavuze ko umubano w’u Rwanda na Ethiopia wihariye kandi ko barajwe ishinga no kuwuteza imbere.Yavuze ko ushingiye ku bwubahane.

Yanashimiye Perezida Kagame kubw’ubuyobozi bwe bufite icyerecyezo.

Ibihugu byombi kandi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye 11 mu bijyanye n’amategeko, itangazamakuru n’itumanaho, uruyiruko na Siporo, ubukerarugendo n’ubuzima, uburezi n’umuco, ibirebana n’imfungwa n’abagororwa, uburinganire, abana n’abagore n’imicungire y’amazi.


Amafoto:Perezidansi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo